Mu Karere ka Nyagatare haherutse gutangizwa umushinga mugari wo guhuza ubutaka mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro.
Uzakorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ikigo Heifer Rwanda n’Ikigo Hello Tractor.
Umuyobozi w’ikigo Heifer ishami ry’u Rwanda Verena Ruzibuka avuga ko bigamije kuzatuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa.
Ubwo hatangizwaga iyo mikoranire, yagize ati: “ Twizera ko abahinzi bashobora guhindura imihingire yabo, bakava mu buhinzi bw’ahantu hato bakagura ibikorwa byabo kugira ngo beze cyane”.
Intego ni uko imashini zikoreshwa mu guhinga zizafasha abahinzi guhinga ahantu hagari, hera.
Ni ikoranabuhanga Leta iteganya kwimakaza mu buhinzi aho bizashoboka hose hagamijwe kwihaza mu biribwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Télésphore Ndabamenye yavuze icyo Leta yiteze kuri iyo mihingire mishya.
Ati: “Aha hantu haje mu gihe cya nyacyo kuko n’ubundi Leta iri gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere no mu rwego rw’ubuhinzi yiswe National Strategy for Transformation of Agriculture (PSTA 5). Ni gahunda dushaka ko izaba yagezweho mu myaka itanu iri imbere”.
Verena Ruzibuka avuga ko umuhati wabo wo gutuma Uburasirazuba bubona uburyo bwo guhinga ku butaka bukomatanyije mu mwaka wa 2024 watangijwe no muri Kayonza.
Mu Ugushyingo 2024 hari imashini 15 zihinga zahawe abahinzi mu Karere ka Kayonza zishyurwa mu byiciro, zafashije mu guhinga ubuso burenga hegitari 3000 buhingwaho n’abarenga 6000.
Yemeza ko kuva icyo gihe abahinzi babonye impinduka, bizamura umusaruro wa toni zeraga kuri hegitari imwe.
Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga, hari abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa, Meya wa Nyagatare n’abandi.
Uburasirazuba: igicumbi cyo kweza ku buso bugari
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva aherutse gusura ibyanya byuhirwa mu Ntara y’Uburasirazuba biri muri Kirehe, Nyagatare na Gatsibo.
Nk’umukuru wa Guverinoma, Dr. Nsengiyumva yagira ngo arebe uko aha hantu hakoreshwa mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, igice cy’ubukungu bw’u Rwanda gitunze benshi.
Ni urwego ariko rutaratera imbere cyane kuko abenshi mu bahinzi b’Abanyarwanda babikora bya gakondo.
Icyakora hari intambwe iterwa nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu nyandiko iboneka ku rubuga rwayo handitsemo ko mu myaka 29 ishize, ubuhinzi bwagize uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Kugeza ubu, bufite uruhare rungana na 25% mu bigize umusaruro mbumbe w’igihugu, Gross Domestic Product (GDP).
Mu myaka 15 ishize bwazamukaga buri mwaka ku kigero cya 5% kandi byatumye umusaruro mbumbe w’umuturage uva ku $ 441 mu mwaka wa 2007 ugera ku $1,004 mu mwaka wa 2022.
Imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda ituma hari ibice bimwe byoroshye kuhirwa no guhinga ku butaka bukomatanyije mu gihe hari ahandi bigoye cyane cyane mu bice by’imisozi miremire.