Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imodoka Zisohora Ibyotsi Zigiye Guhagurukirwa- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imodoka Zisohora Ibyotsi Zigiye Guhagurukirwa- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2024 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda
SHARE

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police(SP) Emmanuel Kayigi avuga ko mu gihe kiri imbere Polisi igiye gutangira guhana abantu bafite ibinyabiziga bisohora ibyotsi byangiza ikirere.

Ibyotsi biva mu modoka biri mu byo abahanga mu butabire bemeza ko bigira ingaruka mu gushyuha kw’ikirere kuko bihindura imikorere myiza yacyo bikacyuzuzamo umwuka mubi wa carbon dioxide.

SP Kayigi mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu yabaye nk’uburira abafite biriya binyabiziga kugana aho bisuzumirwa bigakorerwa isuku, moteri ikavanwamo ibituma ishohora ibyo byuka.

Polisi  isaba abafite ibinyabiziga kujya babisuzumisha kenshi kugira ngo moteri zabyo zihore zisukuye bityo ntizanduze umuhanda.

Hagati aho kandi Polisi yunze mu ry’Umujyi wa Kigali ivuga ko imodoka zitunda ibitaka cyangwa izindi zavuye ahantu hatari kaburimbo, zitagomba kujya muri kaburimbo z’i Kigali zuzuye ibyondo ku mapine.

Ati: “ Ibyondo biragenda bigafata ukujya ugenda muri kaburimbo usa nk’aho uri kugenda mu muhanda w’igitaka”.

Anenga abavuga ko bagomba kwanduza umuhanda kuko ufite abashinzwe kuwusukura.

Kayigi avuga ko niba u Rwanda rushimirwa ko abarutuye batajugunya imyanda aho babonye, rwagombye no guharanira ko imihanda yarwo ihora icyeye, nta bitaka biri muri kaburimbo.

TAGGED:featuredIbyotsiIsukuKayigiPolisiUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Noteri W’Umurenge Wa Remera Yishwe
Next Article Umusoro Ku Mabuye Y’Agaciro Urasabirwa Kugabanywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?