Connect with us

Mu Rwanda

Rubavu: Igisasu Cyavuye Muri DRC Cyakomerekeje Undi Munyarwanda

Published

on

Yisangize abandi

Amakuru aturuka i Rubavu avuga ko umuturage witwa Hagumimana Pierre wo mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Iki gisasu cyaguye mu Rwanda kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Buringo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi.

Uwakomeretse ni umugabo w’imyaka 30.

Yari aragoiye inka ze igisasu kiva hakurya kimwituraho kimukomeretsa ukuguru.

Mugenzi wacu wa UMUSEKE  uri i Rubavu avuga ko uwo muturage yahise  ajyanwa kwa muganga.

Andi makuru kandi avuga ko hari umugore witwa Zabayo ari ko we ni uwo hakurya muri DRC ahitwa Gitotoma muri Buhumba.

Ntacyo Guverinoma y’u Rwanda cyangwa iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratangaza kuri iki gisasu cyakomerekeje Umunyarwanda.

Uyu Munyarwanda akomeretse akurikira undi wo muri Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’ikindi gisasu cyarasiwe muri RDC mu minsi ishize.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version