Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impaka Ni Zose Ku Mugeni Warajwe Muri Stade Yambaye Agatimba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Impaka Ni Zose Ku Mugeni Warajwe Muri Stade Yambaye Agatimba

admin
Last updated: 07 April 2021 9:57 am
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo abarenga 60 bafatiwe muri hotel le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo.

Abandi barimo 21 bafashwe bari muri Happiness Resto-Bar iherereye i Remera mu Migina, mu Karere ka Gasabo, mu gihe abandi 57 bafashwe ku wa Mbere bari mu rugo rw ‘uwitwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama.

Igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi ni uburyo mu bafashwe harimo  umugeni warajwe muri Stade Amahoro yambaye agatimba, bamwe bakavuga ko kuba ari umugeni bidatanga uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza, abandi bakavuga ko bashoboraga guhabwa ikindi gihano kitangiza umunsi w’ubukwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

Ati “Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

Yakomeje avuga ko abantu 57 bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Bisengimana Justin, uyu akaba asanganywe hoteli yitwa Rainbow akaba ariho yari yateguye kubajyana ngo bakoreremo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma, iyo hoteli iza gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Imaze gufungwa nibwo yafashe icyemezo cyo kubajyana iwe mu rugo ari naho bafatiwe barimo n’abageni.

Yavuze ko hari abantu bajya mu mahoteli na za resitora bagafata imyanya yo kuzakoreramo ibirori by’ubukwe n’indi mihango itemewe bakarenza umubare wemewe, hanyuma bamara gufatwa uwabakiriye agatangira gusaba imbabazi avuga ko ntabyo yari azi.

Yasabye abantu kujya bakurikira neza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kandi babikurikize neza uko byatangajwe hatabayeho kuvuga ngo ntibabimenye. Yavuze ko ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza bitazigera bihagarara.

Abafashwe bose bajyanywe muri sitade amahoro na sitade ya Kicukiro kugira ngo bongere bigishwe ku kwirinda COVID-19, buri muntu kandi yaciwe amande.

Nyuma yo kubona umugeni yicaye muri stade, ibitekerezo byakomeje gutangwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bikwiye, abandi bakabyamagana.

https://twitter.com/IngabireIm/status/1379379686338355202

I am profoundly sadenned by this act. Our visionary Leader @PaulKagame taught us humanity dignity and compassion towards a better Rwanda. However, this act lacks humanity. This is an eternal pain to the couple and their offsprings @Rwandapolice pic.twitter.com/T8if5YzaHg

— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) April 6, 2021

Mwaramutse nshuti 👋👋👋👋. Ejo niriwe nibaza kukuraza abageni bambaye ivara, ababyeyi babo, abakwe n’ abasabasangwa muri stade🥲. nubu nabirose Ariko nubu sindikwiyumvisha niba koko ntakindi gihano bari buhabwe kitari kiriya🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️🤷🏾‍♀️

— Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) April 6, 2021

Ubuse aba bageni ni iyihe nkuru bazaha abana babo?byibaze nawe!Hanyuma nihakorwa icyegeranyo kerekana Uburyo abaturage babayeho hirya no hino ku isi tukaza mubihugu Bya nyuma bifite abaturage babayeho mugahinda dusare ngo tubayeho mugahinda gute? Ubumuntu bwasimbujwe ubunyamanswa pic.twitter.com/zmuRCvmNyt

— NYARWAYA YAGO (@yagoforeal) April 6, 2021

Kujya muri Stade wakoze ikosa ukogeraho amafoto na Video 🌝 ku munsi w’ubukwe nyamara Hari ibindi batajya batangaza… Ni Akumiro!

Mwihangane Bageni Beza pic.twitter.com/1cexRiwgXx

— Patycope (@Patycope) April 5, 2021

Aissa, buriya ikibazo gikomeye nge mbona ni uko ibyo Leta yatwemereye na yo ibizi neza ko bidashoboka: Gusezerana ntiwiyakire!
Kwiyakira birakorwa abantu bihishahisha, kuko ijanisha ry'ababyubahirije koko ntibiyakire na mba riri hasi cyane pe!
Rero uriya mugeni bamuhemukiye… https://t.co/qyKFJE20tm

— Emma Claudine (@EmmaClaudine) April 6, 2021

This reminds me of that guy who used to be the education state minister or something like that. Yafatanye telephone abana mu mashuri ubundi arazihinga. Akoresheje isuka pe. https://t.co/nRHoQ6DFwY

— Umurungi Cynthia (@gintycyn) April 6, 2021
TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyamenyekanye N’Ibitarasobanuka Ku Ihanurwa Ry’Indege Ya Habyarimana
Next Article Munyabagisha Wayoboraga Komite Olempiki Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?