Impaka Ni Zose Ku Mugeni Warajwe Muri Stade Yambaye Agatimba

Kuri uyu wa Mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo abarenga 60 bafatiwe muri hotel le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo.

Abandi barimo 21 bafashwe bari muri Happiness Resto-Bar iherereye i Remera mu Migina, mu Karere ka Gasabo, mu gihe abandi 57 bafashwe ku wa Mbere bari mu rugo rw ‘uwitwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama.

Igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi ni uburyo mu bafashwe harimo  umugeni warajwe muri Stade Amahoro yambaye agatimba, bamwe bakavuga ko kuba ari umugeni bidatanga uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza, abandi bakavuga ko bashoboraga guhabwa ikindi gihano kitangiza umunsi w’ubukwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

- Kwmamaza -

Ati “Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

Yakomeje avuga ko abantu 57 bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Bisengimana Justin, uyu akaba asanganywe hoteli yitwa Rainbow akaba ariho yari yateguye kubajyana ngo bakoreremo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma, iyo hoteli iza gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Imaze gufungwa nibwo yafashe icyemezo cyo kubajyana iwe mu rugo ari naho bafatiwe barimo n’abageni.

Yavuze ko hari abantu bajya mu mahoteli na za resitora bagafata imyanya yo kuzakoreramo ibirori by’ubukwe n’indi mihango itemewe bakarenza umubare wemewe, hanyuma bamara gufatwa uwabakiriye agatangira gusaba imbabazi avuga ko ntabyo yari azi.

Yasabye abantu kujya bakurikira neza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kandi babikurikize neza uko byatangajwe hatabayeho kuvuga ngo ntibabimenye. Yavuze ko ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza bitazigera bihagarara.

Abafashwe bose bajyanywe muri sitade amahoro na sitade ya Kicukiro kugira ngo bongere bigishwe ku kwirinda COVID-19, buri muntu kandi yaciwe amande.

Nyuma yo kubona umugeni yicaye muri stade, ibitekerezo byakomeje gutangwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bikwiye, abandi bakabyamagana.

https://twitter.com/IngabireIm/status/1379379686338355202
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version