Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impaka Z’Umuhanga Kuri Jenoside Yo Muri 1994 N’Uwari Uyoboye Turquoise I Cyangugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Impaka Z’Umuhanga Kuri Jenoside Yo Muri 1994 N’Uwari Uyoboye Turquoise I Cyangugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2021 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Izi mpaka ziraca kuri RFI kikaza kwibanda ku biherutse gutangazwa Médiapart yavuze ibyo yabwiwe n’umuhanga mu mateka witwa François Graner werekanye inyandiko( Télégramme diplomatique) yerekanaga ibiganiro Perezidance y’u Bufaransa yagiranaga n’iy’u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Bufaransa zirohereze Interahamwe guhungira muri Zaïre.

Interahamwe  wari umutwe witwara gisirikare ‘wari ugizwe n’Abahutu b’Intagondwa’ bishe Abatutsi muri Jenoside yatangiye muri Mata igahagarikwa n’Inkotanyi muri Nyakanga, 1994.

Inyandiko François Graner yatangarije Médiapart yerekana ko Perezidanse y’u Bufaransa ibinyujije muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, yategetse ingabo zari zigize umutwe waje mu Rwanda gukora icyo bise Opération Turquoise gukora uko zishoboye zigashakira inzira Interahamwe n’Inzirabwoba( ni ko Ingabo z’u Rwanda zitwaga muri kiriya gihe) kugira ngo bahungire muri Zaïre.

Ikiganiro mpaka kiri buce kuri RFI kirahuza  François Graner na Le colonel Jacques Hogard wari ushinzwe ibikorwa bya Opération Turquoise mu Gice cy’epfo.

Icyo gihe hari muri Nyakanga, 1994.

Umwanditse mukuru wa RFI, Bwana  Christopher Boisbouvier avuga ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, uruhare rw’ubutegetsi bw’u Bufaransa mu ikorwa ryayo rugenda rugaragara gahoro gahoro.

Impaka za bariya bagabo bombi ziraba zigamije kwibaza impamvu Leta y’u Bufaransa yemeye gushakira abakoze Jenoside inzira y’ubuhungiro, niba itari ibashyigikiye.

François Graner ni umushakashatsi mu mateka akaba n’umwe mu bagize Umuryango witwa Survie.We na mugenzi we Raphaël Doridant baherutse gusohora igitabo bise «L’État français et le génocide des Tutsis» (Agone, 2020).

Ubwanditsi bukuru bwa RFI ntibwatangaje igihe kiriya kiganiro kiri bubere.

Abashakashatsi bemeza ko inyandiko zishinja u Bufaransa gushyigikira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Jacques Hogard akiri Lt Col ayoboye Turquoise
TAGGED:BufaransafeaturedFrancoisHogardJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Buhari Yategetse Ingabo Kwambarira Urugamba
Next Article Icyamamare Kelly Clarkson Na Madamu Biden Imbere Y’Abafana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?