Izi mpaka ziraca kuri RFI kikaza kwibanda ku biherutse gutangazwa Médiapart yavuze ibyo yabwiwe n’umuhanga mu mateka witwa François Graner werekanye inyandiko( Télégramme diplomatique) yerekanaga ibiganiro Perezidance y’u Bufaransa yagiranaga n’iy’u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Bufaransa zirohereze Interahamwe guhungira muri Zaïre.
Interahamwe wari umutwe witwara gisirikare ‘wari ugizwe n’Abahutu b’Intagondwa’ bishe Abatutsi muri Jenoside yatangiye muri Mata igahagarikwa n’Inkotanyi muri Nyakanga, 1994.
Inyandiko François Graner yatangarije Médiapart yerekana ko Perezidanse y’u Bufaransa ibinyujije muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, yategetse ingabo zari zigize umutwe waje mu Rwanda gukora icyo bise Opération Turquoise gukora uko zishoboye zigashakira inzira Interahamwe n’Inzirabwoba( ni ko Ingabo z’u Rwanda zitwaga muri kiriya gihe) kugira ngo bahungire muri Zaïre.
Ikiganiro mpaka kiri buce kuri RFI kirahuza François Graner na Le colonel Jacques Hogard wari ushinzwe ibikorwa bya Opération Turquoise mu Gice cy’epfo.
Icyo gihe hari muri Nyakanga, 1994.
Umwanditse mukuru wa RFI, Bwana Christopher Boisbouvier avuga ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, uruhare rw’ubutegetsi bw’u Bufaransa mu ikorwa ryayo rugenda rugaragara gahoro gahoro.
Impaka za bariya bagabo bombi ziraba zigamije kwibaza impamvu Leta y’u Bufaransa yemeye gushakira abakoze Jenoside inzira y’ubuhungiro, niba itari ibashyigikiye.
François Graner ni umushakashatsi mu mateka akaba n’umwe mu bagize Umuryango witwa Survie.We na mugenzi we Raphaël Doridant baherutse gusohora igitabo bise «L’État français et le génocide des Tutsis» (Agone, 2020).
Ubwanditsi bukuru bwa RFI ntibwatangaje igihe kiriya kiganiro kiri bubere.