Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Perezida Kagame Yagabiye Muhoozi Inyambo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Impamvu Perezida Kagame Yagabiye Muhoozi Inyambo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2022 9:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo nyakwigendera John Pombe Magufuli yageraga ku butegetsi, ahantu ha mbere yabanje gusura hanze y’igihugu cye ni mu Rwanda. Hari mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Rwabaye urugendo rwatumye igitotsi kinini mu mubano wari umaze igihe hagati ya Dar es salaam na Kigali kivaho, ibihugu byongera kubana.

Ubusanzwe kugabira umuntu inka ni ikimenyetso cy’ubupfura n’urukundo. Ni ko mu muco w’Abanyarwanda bavuga!

Nyuma yo gusura u Rwanda, Perezida  Kagame yagabiye Magufuli inyambo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kumugabira inyambo byabaye ikimenyetso cy’uko yamubonagamo ubucuti n’izindi ndangagaciro ziranga umuntu nyamuntu.

Mu muco w’Abanyarwanda kandi iyo umuntu aguhaye inka ukura ubwatsi.

Iyo uwagabiwe atabonye uburyo bwo gukura ubwatsi cyangwa kwitura uwamugabiye, bikorwa n’uwo yabyaye cyangwa umwuzukuru.

Umurunga uba uhuza abo bantu uba ukomeye k’uburyo nta muntu uba ugomba cyangwa ushobora kuwuca.

Taliki 05, Kanama, 2011 Perezida Kagame yagabiye Perezida Yoweli Museveni inyambo .

- Advertisement -

Museveni yari ari kumwe n’umugore we Janet Museveni n’umukobwa wabo witwa Natasha Karugire Museveni.

Yazibahereye mu rwuri rw’Inyambo ze ruba mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba hafi y’ikiyaga cya Muhazi.

Bidatinze Perezida Museveni nawe yagabiye Kagame inka 20, muri Uganda  bita Inka Z’Inya Ankole.

Imodoka yazanye izi nka yakiririwe ku mupaka wa Kagitumba n’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko, wari ushinzwe ubworozi.

Hari muri Mutarama, 2012.

Muri Werurwe, 2018 Perezida Kagame yasuye Ethiopia agezeyo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu amugabira inka iteze neza.

Minisitiri Abiy yavuze ko ari ikimenyetso cy’umubano ukwiye hagati y’inshuti.

Tugarutse ku kamaro k’inka mu mubano  w’abantu, iyo umuntu wakugabiye ahuye n’ikibazo, uwa mbere aba yitezeho ubufasha n’uwo yagabiye.

Kuba muri iki gihe Gen Kainerugaba ari mu biganiro n’u Rwanda, byumvikanisha ko hari icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, inzira zikongera kuba nyabagendwa.

Twibuke ko ubwo Perezida Kagame yagabiraga Museveni inka mu mwaka wa 2011, yari ari kumwe n’abana be nk’uko na Museveni nawe yari ari kumwe n’umukobwa we Natasha Karugire Museveni.

Nta gihe kinini gishize kandi Perezida Kagame atashye ubukwe bw’umukobwa wa Gen Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa.

Ijambo Perezida Kagame yavugiye muri buriya ryatumye abo mu Muryango wa Museveni bagubwa nabi.

N’ubwo atarabitangaza mu buryo bweruye, hari abavuga ko  Muhoozi Kainerugaba afite umugambi wo kuzasimbura Se ku butegetsi bwa Uganda.

Amaze iminsi kandi aganira na bamwe mu bayobozi bakuru mu bihugu by’Afurika.

Ku rundi ruhande amaze iminsi micye yita Perezida Kagame ‘My Uncle’.

Mu bupfura bwa Perezida Kagame, ntabwo yatesha agaciro umuntu umwita ‘Nyirarume.’

Lt Gen Muhoozi ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame

Nyuma y’ibiganiro bagiranye haba kuri telefoni haba no mu buryo bw’imbonankubone, Perezida Kagame yaraye yeretse Muhoozi ko aha agaciro intambwe yateye yo gushaka gusubiza ibintu mu buryo.

Kuba yamugabiye inka, bivuze ko Gen Muhoozi ari busubire iwe azi kandi yemera ko umugisha ahawe na Nyirarume uzamugirira akamaro karambye.

Mu minsi itatu amaze mu Rwanda, Gen Muhoozi yafashwe neza cyane.

Yagendaga mu modoka Perezida Kagame akunda yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade itamenwa n’amasasu  kandi yagize n’umwanya wo kuganira n’abagize Umuryango wa Perezida Kagame.

N’ubwo hakiri ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda ariko uruzinduko rwa Muhoozi ni ikimenyetso cy’uko umubano uri mu nzira yo gusabira ku murongo hagati ya Kigali na Kampala.

 

TAGGED:featuredGen Muhoozi KainerugabaKagameMuhooziPerezidaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Perezida Kagame Yagabiye Inyambo Umuhungu Wa Museveni
Next Article Ukraine Yazibukiriye Ibyo Kujya Muri OTAN/NATO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?