Impamvu Perezida Kagame Yagabiye Muhoozi Inyambo

Ubwo nyakwigendera John Pombe Magufuli yageraga ku butegetsi, ahantu ha mbere yabanje gusura hanze y’igihugu cye ni mu Rwanda. Hari mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Rwabaye urugendo rwatumye igitotsi kinini mu mubano wari umaze igihe hagati ya Dar es salaam na Kigali kivaho, ibihugu byongera kubana.

Ubusanzwe kugabira umuntu inka ni ikimenyetso cy’ubupfura n’urukundo. Ni ko mu muco w’Abanyarwanda bavuga!

Nyuma yo gusura u Rwanda, Perezida  Kagame yagabiye Magufuli inyambo.

- Advertisement -

Kumugabira inyambo byabaye ikimenyetso cy’uko yamubonagamo ubucuti n’izindi ndangagaciro ziranga umuntu nyamuntu.

Mu muco w’Abanyarwanda kandi iyo umuntu aguhaye inka ukura ubwatsi.

Iyo uwagabiwe atabonye uburyo bwo gukura ubwatsi cyangwa kwitura uwamugabiye, bikorwa n’uwo yabyaye cyangwa umwuzukuru.

Umurunga uba uhuza abo bantu uba ukomeye k’uburyo nta muntu uba ugomba cyangwa ushobora kuwuca.

Taliki 05, Kanama, 2011 Perezida Kagame yagabiye Perezida Yoweli Museveni inyambo .

Museveni yari ari kumwe n’umugore we Janet Museveni n’umukobwa wabo witwa Natasha Karugire Museveni.

Yazibahereye mu rwuri rw’Inyambo ze ruba mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba hafi y’ikiyaga cya Muhazi.

Bidatinze Perezida Museveni nawe yagabiye Kagame inka 20, muri Uganda  bita Inka Z’Inya Ankole.

Imodoka yazanye izi nka yakiririwe ku mupaka wa Kagitumba n’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko, wari ushinzwe ubworozi.

Hari muri Mutarama, 2012.

Muri Werurwe, 2018 Perezida Kagame yasuye Ethiopia agezeyo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu amugabira inka iteze neza.

Minisitiri Abiy yavuze ko ari ikimenyetso cy’umubano ukwiye hagati y’inshuti.

Tugarutse ku kamaro k’inka mu mubano  w’abantu, iyo umuntu wakugabiye ahuye n’ikibazo, uwa mbere aba yitezeho ubufasha n’uwo yagabiye.

Kuba muri iki gihe Gen Kainerugaba ari mu biganiro n’u Rwanda, byumvikanisha ko hari icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, inzira zikongera kuba nyabagendwa.

Twibuke ko ubwo Perezida Kagame yagabiraga Museveni inka mu mwaka wa 2011, yari ari kumwe n’abana be nk’uko na Museveni nawe yari ari kumwe n’umukobwa we Natasha Karugire Museveni.

Nta gihe kinini gishize kandi Perezida Kagame atashye ubukwe bw’umukobwa wa Gen Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa.

Ijambo Perezida Kagame yavugiye muri buriya ryatumye abo mu Muryango wa Museveni bagubwa nabi.

N’ubwo atarabitangaza mu buryo bweruye, hari abavuga ko  Muhoozi Kainerugaba afite umugambi wo kuzasimbura Se ku butegetsi bwa Uganda.

Amaze iminsi kandi aganira na bamwe mu bayobozi bakuru mu bihugu by’Afurika.

Ku rundi ruhande amaze iminsi micye yita Perezida Kagame ‘My Uncle’.

Mu bupfura bwa Perezida Kagame, ntabwo yatesha agaciro umuntu umwita ‘Nyirarume.’

Lt Gen Muhoozi ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame

Nyuma y’ibiganiro bagiranye haba kuri telefoni haba no mu buryo bw’imbonankubone, Perezida Kagame yaraye yeretse Muhoozi ko aha agaciro intambwe yateye yo gushaka gusubiza ibintu mu buryo.

Kuba yamugabiye inka, bivuze ko Gen Muhoozi ari busubire iwe azi kandi yemera ko umugisha ahawe na Nyirarume uzamugirira akamaro karambye.

Mu minsi itatu amaze mu Rwanda, Gen Muhoozi yafashwe neza cyane.

Yagendaga mu modoka Perezida Kagame akunda yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade itamenwa n’amasasu  kandi yagize n’umwanya wo kuganira n’abagize Umuryango wa Perezida Kagame.

N’ubwo hakiri ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda ariko uruzinduko rwa Muhoozi ni ikimenyetso cy’uko umubano uri mu nzira yo gusabira ku murongo hagati ya Kigali na Kampala.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version