Ukraine Yazibukiriye Ibyo Kujya Muri OTAN/NATO

Perezida wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye cyavuye ku mugambi wo kuzajya mu Muryango wo gutabarana w’ibihugu by’i Burengerazuba bw’isi, OTAN/NATO.

Ni icyemezo yatangaje ko cyafashwe mu rwego rwo gucubya uburakari bw’u Burusiya budashaka ko Ukraine yajya muri uriya muryango kubera ko bwanga kuvogerwa

Yagize ati: “ Ntabwo Ukraine izajya na rimwe muri OTAN/NATO.”

Icyizere gihari ni uko icyemezo cya Ukraine gishobora gucururutsa uburakari bwa Perezida Putin akaba yategeka ingabo ze gutaha.

- Advertisement -

Perezida Zelensky yagize ati: “ Ukuri ni uko Ukraine itazigera na rimwe ijya muri NATO/OTAN.”

Vladimir Putin yakunze gusaba ko Ukraine itahirahira ngo ijye muri OTAN/NATO ariko i Kiev babanje kubicyerensa.

Baje kubona ko  Putin ibyo avuga aba akomeje, ubwo yatangizaga intambara yanga ko kiriya gihugu cyakorana n’abo afata nk’abanzi be.

Mu Cyumweru gishize hari ibiganiro byabaye hagati y’abanyapolitiki bo ku mpande zombi, hagamijwe kureba uko intambara yahagarara.

Umwe mu bajyanama ba Perezida wa Ukraine witwa Oleksiy Arestovich avuga ko kuba Ukraine yazibukiriye kujya muri OTAN/NATO bishobora gutuma intambara ihagarara mu Byumweru bicye biri imbere.

Ku rundi ruhande, abakurikirana iby’intambara hagati ya Moscow na Kiev bavuga ko kugira ngo ibiganiro bizagere ku musaruro, bizasaba igihe gihagije.

Ngo si ibyo guhubukirwa kuko ntawamenya icyo Putin ateganya hagati aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version