Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu U Rwanda Rushora Imari Mu Kurengera Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Impamvu U Rwanda Rushora Imari Mu Kurengera Ibidukikije

taarifa@media
Last updated: 03 March 2021 6:13 am
taarifa@media
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kubera ko rwasobanukiwe inyungu rushobora kuvana muri uruo rwego, ashingiye ku mateka y’iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Evgeny Lebedev washinze ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza, ku wa 27 Gashyantare, Perezida Kagame yagaragaje uburyo mu gihe kirekire Abanyarwanda barengera ibidukikije, kuko babonye ingaruka zo kutabirengera.

Yatanze urugero rw’aho bari bicaye, ibiti bike bihakikije atari ibyahatewe ahubwo hubatswe ari mu ishyamba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu mwaka wa 1994, ibidukikije byangijwe kurushaho, abantu batema ishyamba bashaka inkwi zo gucana cyangwa ibiti byo kubakisha inzu zo kubamo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yakomeje ati “Twahise tubona ingaruka zabyo maze dutangira ubukangurambaga bwo gusana amashyamba.”

Muri urwo rwego hanongerewe imbaraga mu kurengera pariki z’igihugu.

Zirimo iy’ibirunga ibamo ingagi zitaba ahandi, zigira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize akenewe mu iterambere ry’ubukungu bwacyo.

Kugeza ubu buri muntu usuye ingagi ari Umunyamahanga yishyura $1.500 mu gihe Umunyarwanda ari $500.

Perezida Kagame yakomeje ati “Mu kubungabunga ibidukikije, mu by’ukuri ushobora kubona inyungu mu bukungu zingana cyangwa ziruta izo twahoze tubona.”

- Advertisement -

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zindi nzego ziri kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19.

Hashize igihe kinini ingendo z’indege zifunze ariko muri iki gihe zatangiye gukorwa.

Ibi biri kugira uruhare mu kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rw’imbere mu gihugu.

U Rwanda ruheruka kwinjira muri gahunda ya Giants Club, gahunda yatangijwe n’umuryango uharanira kurengera ibidukikije, Space for Giants.

Yitezweho kongerera imbaraga urwego rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

TAGGED:Evgeny LebedevfeaturedPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
Next Article Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?