Impamvu Zikomeye Zatumye Ingamba Zo Kurwanya COVID-19 Mu Rwanda Zikazwa

Kuri uyu wa Kabiri hafashwe ibyemezo bikomeye mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani, aho ibiro bya leta n’abikorera, amashuri, insengero n’amakoraniro byafunzwe, kubera izamuka rikabije ry’ubwandu bwa COVID-19.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abanyamakuru ko abantu bakwiye kumva kimwe ayo mabwiriza kandi bakayubahiriza, kugira ngo abashe gutanga umusanzu mu kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ibipimo bamaze iminsi bafata byerekana ko ubwandu bwiganje mu duce tumwe na tumwe kurusha ahandi, nubwo hose COVID-19 ihari.

Yiganje mu Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

- Advertisement -

Ati “Bigaragara ko icyorezo turimo kugisanga mu turere 11 ugereranyije n’utundi turere dusigaye, bityo ingamba zikaba zafashwe kugira ngo hirindwe ko ubwo bwandu bwagumya kwiyongera cyane, kuko ibipimo dufite mu nzego z’ubuvuzi ni uko uretse kwiyongera kw’abarwayi ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi kwa gatanu, ikigaragara ni uko uwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye.”

Mbere ngo abantu batangazwaga ko banduye ku munsi bageraga muri 50, none ubu bageze muri 900.

Ikindi Dr Ngamije yagarutseho ni uko mbere wasangaga mu bantu 100 banduye nibura abarenga 90 badafite ibimenyetso bya COVID, ku buryo harwaraga bake.

Yakomeje ati “Ubu rero si ko bimeze kuko n’iyo urebye ahantu bari gusuzumirwa, abafite ubwandu bwa COVID-19 benshi bageze kuri 50% bari kwisuzumishiriza mu bigo nderabuzima, mu bitaro ndetse no mu mavuriro yigenga.”

“Ni ukuvuga ngo ava mu rugo afite ikibazo gituma ajya kwisuzumisha, benshi ntabwo tubasanga aho bari nta kimenyetso bafite ngo tubasuzume tubone bafite ubwandu.”

Icyo ngo ni ikintu gihangayikishije, kuko abarwayi bafite ibimenyetso biyongereye kimwe n’abinjizwa mu bitaro.

Guhera mu ntangiro za Kamena, mu bitaro bya Nyarugenge byakira abanduye COVID-19 ngo harimo abarwayi batarenga 20, none ubu bagera mu 127.

Dr Ngamije yakomeje ati “Bivuze ngo abarwayi bariyongereye mu bitaro muri rusange, ariko cyane cyane biriya tuvuriramo abantu bafite COVID.”

“Ikigaragara rero ni uko umwuka twakoreshaga nawo muri biriya bitaro umuntu arabona ko ibipimo byiyongereye inshuro zigeze ku 10 ku munsi, ku bantu bagomba gukoresha umwuka.”

Ikindi ngo ni uko abapfa nabo biyongereye.

Hashize iminsi haboneka abantu bagera muri barindwi bapfa ku munsi, ibintu bitaherukaga, kandi ugasanga harimo abakiri bato batanafite ibindi bibazo by’ubuzima.

Dr Ngamije yakomeje ati “Ibyo byose iyo umuntu abirebeye hamwe, iki kibazo cya COVID kirakomeye ndetse ingamba zagiye zifatwa hakenewe ko zishimangirwa n’izindi kugira ngo uyu muvuduko w’ubwiyongere bwa COVID udakomeza kwiyongera, ugasanga kibaye ikibazo tudashobora guhangana nacyo.”

Impamvu z’ubwiyongere bw’ubwandu

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu mpamvu zirimo gutera ubu bwiyongere harimo uburyo abantu badohotse ku kwirinda, n’impamvu z’urujya n’uruza rw’abantu rwatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Yavuze ko nubwo nta wakwemeza ko ubwandu bwa Coronavirus yihinduranyije buri mu Rwanda kuko bwandura cyane, binashoboka ko buhari.

Yagize ati “Ku bijyanye na Coronavirus yihinduranyije, ubushakashatsi burakorwa, kandi koko niba iyo yihinduranyije y’Abahinde iri mu bindi bihugu duturanye, nta gitangaza ko ushobora kuyumva mu Rwanda, ni ibintu bishoboka.”

“Iyi virus ifite ukuntu igenda yihinduranya kugira ngo ibashe kubaho nayo, kuko nibwo buryo bwayo bwo kugira ngo ihangane n’inkingo n’imiyi yindi ihari kugira ngo iyirwanye.”

Yavuze ko Leta ifite ubushobozi buhagije bwo kwakira abarwayi, ahubwo iri no gushaka uko yakuba nka kabiri cyangwa gatatu ubushobozi bw’umwuka uhabwa abarwayi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yavuze ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo, kuko hari abantu usanga bitwara nk’aho batinya polisi n’abayobozi kurusha icyorezo.

Abo barimo nk’abo usanga batambaye agapfukamunwa neza cyangwa ugasanga badahana intera ndetse bagatumirana cyangwa bagakoranira mu birori bitemewe, ibintu yavuze ko bikwiye kwamaganwa.

Ati “Ibyo rero ukabona bidakwiye, abantu bose bagomba kumva ko bagomba kwambara agapfukamunwa, igihe utari mu rugo usohotse ugomba kukambara kandi ukakambara neza. Ibi rero ntabwo Polisi y’igihugu yabigeraho yonyine idafatanyije n’abandi banyarwanda bumva neza akamaro ko kwambara agapfukamunwa.”

Amashuri, Ibiro Bya Leta n’Iby’Abikorera Byafunzwe

 

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru hamwe n’abayobozi batandukanye
IGP Dan Munyuza yasabye abaturarwanda gutinya COVID-19 kurusha uko batinya abayobozi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV yitabiriye iki kiganiro
Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu baremba barimo kwiyongera cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version