Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impinduka Mu Bava Mu Yisumbuye Bajya Muri Kaminuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Impinduka Mu Bava Mu Yisumbuye Bajya Muri Kaminuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2024 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abahize abandi mu barangije amashuri yisumbuye babihembewe.
SHARE

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye ‘batazongera’ gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo bigaga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko  ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana niwe wabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Ugushyingo, 2024 ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashuri.

Nsengimana yagize ati: “Uwabaga yabonye amanota make ariko yatsinze amasomo abiri muri ya yandi atatu, yabaga yemerewe kujya muri Kaminuza  ubu rero iby’amasomo abiri y’ingenzi twabikuyeho”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Minisitiri w’uburezi Dr. Nsengiyumva ubwo yatangaza iby’iyo gahunda nshya.

Avuga ko ubusanzwe umunyeshuri akora ibizami mu buryo busanzwe, hakarebwa uburyo yakoze ibizamini byose agatsinda agahita akazahita ashobora no kujya muri kaminuza abishatse aho kugira ngo abe yatsinze ariko ntashobore gukomeza.

Imibare y’uko abanyeshuri batsinze igaragaraza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ari 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange, abari biyandikishije ko bazakora ibizamini bya Leta birangiza amashuri yisumbuye bari abanyeshuri 91.713 na ho abakoze ni 91.298 bangana na 99,5%.

Mu mashuri y’ubumenyi rusange ho hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38,016 bangana na 67% n’aho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abantu 30.730, hatsinda ni 29.542.

Muyo mu mashuri y’abategurira gukora imirimo runaka yihariye, ibyo  professional education, hiyandikishije abantu 4, 271, hakora 4,268 ariko abatsinze ni 4,188, bingana na 98,1%.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette aherutse kuvuga ko imwe mu mpamvu ituma abana bo mu mashuri abanza batsinda, ari uko basigaye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Irere yavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari umwanzuro mwiza watumye abana bishimira ishuri.

Indi gahunda Leta y’u Rwanda yafashe ikazamura uburezi muri rusange ni uko abana bose( abahungu n’abakobwa ndetse n’abafite ubumuga) bahawe uburyo bwo kwiga.

Kuba ibyumba by’amashuri byarongerewe byafashishe abana kubona ahantu hagutse ho kwigira  bityo n’abarimu baturwa umutwaro wo kwigisha abana benshi icyarimwe.

Ibyumba by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga bita Smart Classrooms nabyo bigira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri kuko bizamura uburyo bumvamo amasomo bigishwa.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko mu myaka itanu iri imbere, abana batangira amashuri y’incuke bazava kuri 35% bakagera kuri 65%.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kandi ko muri icyo gihe uburezi bw’ibanze buzongerwamo imbaraga haba mu kuzamura ubwiza bw’amasomo ahabwa abanyeshuri, kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’ibikoresho abarimu bagishirizaho ndetse n’ubwiza bw’imibereho yabo.

Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro nabyo bizahabwa uburypo bwo kugera ku ntego zabyo zirimo guha ababyigamo ubumenyi n’ibikoresho ngo bateze imbere igihugu.

TAGGED:featuredIbizaminiKaminuzaMinisiteriNsengimanaUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abakozi Ba Minisiteri Y’Ububanyi N’Amahanga Bigaragambije
Next Article U Rwanda ‘Rugiye’ Kwemererwa Izindi Miliyoni € 20 Zo Guhashya Ibyihebe Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?