Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kugenzura ubukene n’uburenganzira bwa muntu witwa Olivier De Schutter ari mu Rwanda mu nshingano zo kugenzura uko ubukene buhagaze mu baturage.
Ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye handitse ko iyo ntumwa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 19 mu rugendo ruzarangira tariki 30, Gicurasi, 2025.
Muri icyo gihe cyose, azasuzuma uko ubukene mu Banyarwanda buhagaze, umuhati Leta y’u Rwanda ishyiraho ngo bucike n’ibituma bukiri mu baturage.
Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri, Olivier De Schutter azasura Umujyi wa Kigali, Akarere ka Musanze, Akarere ka Gisagara n’Akarere ka Nyamasheke, akazahakura amakuru afatika yaheraho akora raporo ye.
Aho hose hazahakurwa amakuru afatika aziyongera no kuyo bazakura mu miryango ya Leta cyangwa ifashwa nayo.
UN yanditse ko azibanda ku makuru azahabwa n’abantu bagize ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abasigajwe inyuma y’amatora.
Tariki 30, Gicurasi, 2025 nibwo azakoresha ikiganiro n’abanyamakuru kizabera mu Ubumwe Grande Hotel izaba saa tanu n’igice.
Bivugwa ko abanyamakuru bonyine ari bo bazemererwa kukijyamo.