Impuguke Zasanze Ibyo RTDA Irega Rwiyemezamirimo Bidafututse

Uru ni urubanza ruregwamo umunyemari Uwemeye Jean Baptiste ufite ikigo yise ECOAT Ltd. Uyu munyemari yigeze gutsindira isoko ryo gusana umuhanda wa Muhanga- Karongi w’ibilometero 74 ariko ibye biza kuzamo ibibazo byatumye ajyanwa mu rukiko.

Mu nkuru Taarifa yasohoye tariki 29, Nzeri, 2021, twavuze bimwe mu bibazo byatumye Jean Baptiste Uwemeye ajya mu rukiko kuburana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda,  Rwanda Transport Development Authority( RTDA).

Icyagaragaye mu nkuru ya mbere kuri iki kibazo ni urujijo ku byerekeye ikurikiranacyaha, kuko ibihamya twari dufite biri no muri iriya nkuru byerekanaga ko   ibyatangwaga nk’ibimenyetso by’uko Uwemeye  yakoze icyaha yakurikiranyweho, byasaga n’ibidahagije ngo abifungirwe.

Urubanza uriya mushoramari aburana aruhuriramo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency (RTDA), Ikigega rya Leta gishinzwe gusana imihanda, Roads Maintenance Fund (RMF), ikigo ECOAT Ltd cya Jean Baptiste Uwemeye  ndetse n’Ikigo cy’ubugenzuzi kitwa CAVICON Consultants.

- Advertisement -

Mu  gukomeza gushakisha ibintu bikubiye muri iyi dosiye Taarifa yabonye izindi ngingo zikomeye buri wese yakwibazaho:

Uru rubanza rushobora kuba ruri mu zasubitswe inshuro nyinshi mu Rwanda kurusha izindi.

Rumaze gusubikwa inshuro 20 ndetse no kurusoma nabyo byasubitswe inshuro enye.

Buri gihe ‘ntihabura impamvu.’

Nyuma y’igihe kinini abaregwa( uruhande rwa Uwemeye) ‘basaba ko’ mbere y’icibwa ry’urubanza hazabanza hagakorwa igenzura ndetse bakanagaragaza ko RTDA yakoranye amasezerano n’indi sosiyete ngo itangire kubaka umuhanda bundi bushya ititaye ku kuba hari hakiriho amasezerano ya ECOAT Ltd atarigeze aseswa, ikagaragarizwa ko yaba ihagaritse ikorwa ry’umuhanda ukiri mu makimbirane kuko kuwushyiramo undi rwiyemezamirimo kwaba ari ugusibanganya ibimenyetso, ‘ntibyahawe agaciro.’

RTDA ihagarariwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo kugaragariza urukiko ko n’ubwo hari undi rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka umuhanda idafite gahunda yo gusibanganya ibimenyetso nk’uko bigaragara ku nyandiko yasinyweho n’ubuyobozi bwa RTDA dufitiye kopi, yavuze ko hari uduce 18(sections) dufite ibilometero 15.5, icyo gihe byemejwe  ko rwiyemezamirimo STECOL Ltd atazadukoraho kuko tukiri mu makimbirane akazazikora ari uko ‘urubanza rubaye ntakuka.’

Rwiyemezamirimo STECOL Ltd niwe wahawe isoko rya kabiri kandi ECOAT Ltd amasezerano yayo ataraharitswe, ibi biba bihabanye n’imitangirwe iboneye y’amasoko.

Bivuze ko hatanzwe amasezerano abiri yo gukora umuhanda umwe.

Nyuma yo kumva uko ibintu byifashe, tariki 10, Nzeri, 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko hashyirwamo itsinda ry’abahanga bazobereye mu byo gukora imihanda kugira ngo rizajye kureba imyubakirwe y’uriya muhanda rizazanire Urukiko raporo y’uko ryasanze ibintu bimeze.

Kuri uyu wa Kane tariki 18, Ugushyingo, 2021 nibwo ririya tsinda riri bugeze ku rukiko ibyo ryabonye.

Mu icukumbura rya Taarifa twamenye ko ubwo urukiko rwanzuraga kuriya, rwahise rwemeza ko ririya tsinda rigomba kuba rigizwe n’abahanga batatu batoranyijwe na buri muburanyi ni ukuvuga ko Ubushinjacyaha ( RTDA) yagombaga gutanga umuntu umwe, Ubwunganizi bugatanga umuntu umwe, n’Urukiko rugatanga uwarwo.

Bahawe inshingano z’ibyo bazagenzura kugira ngo bazatange raporo izafasha mu icibwa ry’urubanza.

Ibyo bari butange muri raporo yabo  ni ibigamije gufasha kumenya niba koko abaregwa baragize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga arenga Frw 340,000,000,  bivugwa ko bishyuje menshi kuyo bagombaga kwishyuza ndetse bakanishyuriza imirimo itarakozwe.

Bimwe mubyo urukiko rwasabye ziriya mpuguke harimo kureba niba haba hari inkangu zamanutse zikanakurwaho na ECOAT Ltd, kugenzura sections zigera kuri 18 Ubushinjacyaha bwagaragarizaga urukiko ko zirinzwe ku buryo rwiyemezamirimo mushya atazikoraho kuko zigize ibimenyetso.

Igikorwa cy’impuguke cyabanjirijwe n’itsinda ryari riyobowe n’Umushinjacyaha, impuguke ndetse n’abunganizi ba Uwemeye Jean Baptiste aho babanje gusura aho impuguke zizagenzura nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo y’isura yashyizweho umukono n’abo bose yo ku wa 20, Ukwakira, 2021.

Iyi Taarifa iyifitiye Kopi.

Muri iyo nyandikomvugo hagaragaramo ko abagiye gusura umuhanda basanze ibimenyetso byavugwaga n’Ubushinjacyaha ko byarinzwe uko ari sections 18 byarangijwe n’ikorwa ry’umuhanda bitagihari ahubwo hasigaye sections ebyiri gusa.

Barahasenye

Ibi bivuze ko ibyari byarijejwe Urukiko ko bizarindwa kugira ngo bizabe ibihamya bizafasha mu kugenzura ishingiro ry’ikirego cy’ubushinjacyaha byangijwe hasigara bibiri.

Nk’uko bigaragara kuri raporo dufitiye kopi,  nyuma yo gukora akazi kabo bariya bahanga bakoze raporo yo kugeza ku rukiko bagendeye ku byavuye mu bucukumbuzi bakoze hibandwa ku nshingano bari bahawe narwo.

Mu kazi k’impuguke uretse kujya gukora isesengura no kwifashisha laboratwari ngo bamenye niba ibyakozwe na ECOAT Ltd n’umuyobozi wayo byujuje cyangwa bitujuje ubuziranenge kandi bijyanye n’ibyateganywaga n’amasezerano, zanabajije n’abantu banyuranye barimo abakozi ba RTDA, RMF(Road Maintenance Fund) na MININFRA bagize uruhare mu gukora raporo zashingiweho abaregwa bafatwa bagafungwa.

Zirimo iyakozwe ku wa 04/04/2020 n’Umuyobozi wa RTDA ubwo yavaga mu igenzura ry’umuhanda uvugwa ndetse na raporo y’itsinda ryashyizweho na RTDA yo ku wa 06/04/2020 ngo ricukumbure ibyishyujwe bidakwiye.

Ibyo abahanga bemejwe n’Urukiko babonye:

Nyuma yo gusuzuma inyandiko zakoreshejwe mu isoko ry’umuhanda ndetse n’ibiganiro byabaye hakabazwa abantu bavuzwe haruguru; itsinda ry’abahanga babonye ibi bikurikira:

 1.Isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amahame agenga imyubakire y’imihanda(Work Standards and specifications).

Byagaragaye ko Kontaro  yateganyije uko imirimo itandukanye n’uko izajya yemezwa ariko imirimo imwe ntiyari ifite amabwiriza y’uko izapimwa. Urugero ni uburyo bwo gupima ingano y’ibitengu byamanutse.

Ubu buryo  buteganywa mu masezerano ni nabwo bwavuyemo impaka ndende no kutumvikana ku ngano mbere yo kuvanaho inkangu, bityo  uburyo bwakoreshejwe bwemeranijweho hagati y’umugenzuzi w’imirimo(CAVICON) n’uwahawe akazi ari we ECOAT.

Akazi karatangiye kandi  ubwo  buryo  bwemejwe  na  RTDA  binyuze  kuri  Project  Manager  cyane  ko  ntacyo  yabivuzeho  abihakana.

Uburyo bwakoreshejwe ni: Ubunini  bw’imodoka/Camion  zakoreshwaga  gutwara  ibitengu.

Ubwo hasuzumwaga raporo  yakozwe tariki  04, Mata, 2020  ivugwamo  ko  hakozwe  tests(igerageza) kuri  terrain  hifashishijwe imashini ikata kaburimbo ngo harebwe ubukomere bwayo ( core  cutting  machine).

Ku rundi ariko, amafoto yashyikirijwe itsinda  ry’abahanga iriya mashini ntiyagaragayemo ndetse ngo nta na laboratwari  yakoreshejwe hemezwa  ibyashingiweho muri raporo y’umuyobozi wa RTDA Bwana Imena Munyampenda.

Itsinda ry’abahanga ryasanze ibikubiye muri raporo bitashingirwaho hemezwa ubuziranenge bw’ibyakozwe mbere bikanatangazwa muri raporo yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa RTDA.

Isuzuma rya raporo yo kuwa 06, Mata, 2020 ivuga ko abubatse umuhanda Muhanga Karongi ni ukuvuga abo muri Sosiyete ECOAT Ltd babikoze hakurikijwe uburyo bwemewe.

Hifashishijwe bwa buryo bwo gukata kaburimbo hagamijwe kureba no kugena umubyimba wayo (core cutting /carrotage) ndetse  no kugenzura  ko  hakoreshejwe  ibipimo by’ibikoresho byemewe mu kuwubaka ibyo bita mu Cyongereza ‘Impregnation, prime coating’,  raporo yasanze uriya muhanda warubatswe hakurikijwe ubwinshi bwa ngombwa( quantité) n’ubwiza bukenewe(qualité) nk’uko byari mu masezerano.

Ikindi ni uko bitangaje kuba abari bakoze raporo ya mbere barayikoze bashingiye kubyo babonesheje amaso gusa.

Ubu si uburyo bwa gihanga bwo gusuzuma no guha cyangwa kudaha ishingiro ubuziranenge bw’igikorwaremezo runaka.

Ubwunganizi bwa Uwemeye Jean Baptiste bwabwiye Taarifa ko kimwe no muri raporo yo kuwa 04/4/2020, uwakoze raporo yagombaga gukoresha ibikoresho byagenewe kugaragaza ibyo yavuze.

Ibikubiye muri raporo ya bariya bahanga bigaragaza ko ibiri muri raporo ya mbere bihabanye n’ibyo bo biboneye, kandi hejuru y’ibi hiyongeraho  no kwivuguruza  ku bikoresho nka ‘Core cutting/carrotage’ aho bamwe bemeje ko ntayakoreshejwe abandi bavuga ko bayitwaje bagasanga idafite ibice bimwe, abandi bakavuga ko bayitwaje bakanayikoresha.

Isuzuma ryasanze ntayakoreshejwe hashingiwe ku mafoto yatanzwe n’izo nzobere.

Itsinda ry’abahanga rimaze kumva ibisobanuro byatanzwe   ku  nyandiko  uko  ari  ebyiri  ryasanze  bidafite  ukuri.

Ibikubiye muri raporo ya ziriya mpuguke birivugira

Uretse ibivuzwe haruguru, impuguke muri raporo yazo bigaragara ko ibyo zabonye bigaragaza ko biragoye guha ishingiro ingingo y’uko bageze aho bavuga ko bakoreye ya raporo ya mbere.

Tubishingira ku ngingo y’uko abo bakozi ba Leta babajijwe niba igihe bajyaga Muhanga-Karongi mu igenzura baba barahawe impushya z’akazi/ordre de mission maze umwe buri  batanu bivugwa ko bagiye muri kiriya gikorwa  akaba ari we ugaragaza ko yahawe ordre de mission ariko nawe itagaragaza igihe yagendeye n’igihe yagarukiye.

Ibi biri muri raporo ya za mpuguke zoherejwe n’Urukiko dufitiye Kopi.

Ba bahanga kandi banditse muri raporo yabo ko umwe muri bariya bantu batanu bagiye gukora ririya genzura mbere ari Munyampenda Imena, akaba ari Umuyobozi Mukuru wa RTDA.

Mu kwanzura kuri icyo, abahanga basanze ko ku bijyanye na raporo ijyanye na qualité mbi nta kintu cyari gushingirwaho muri raporo yo kuwa 4//04/2020 no kuwa 6/04/2020 mu kwemeza ko ari mbi kandi nta bipimo byigeze bijyanwa muri laboratoire ngo bishingirweho.

Muri raporo y’abahanga kandi bagaragaza neza ko nyuma y’isesengura ry’ibipimo bafashe kuri sections ebyiri zasigaye(uduce tubiri twasigaye tudasenywe) zidashenywe na rwiyemezamirimo mushya, ko ECOAT Ltd yakoze akazi nk’uko byateganywaga mu masezerano.

Ku birebana no kumenya niba hari inkangu zaba zaraguye cyangwa zitaraguye, abahanga bagaragaje ko inkangu zaguye ndetse banagaragaza ko izishyujwe ari nkeya ugereranyije n’ibipimo by’izavanyweho nyuma yo kugaragaza uburyo inkangu zipimwamo ko butandukanye n’uburyo bwifashishijwe n’abakoze raporo zashingiweho abantu bafungwa.

 Uko impugucye zanzuye:

Raporo ya za mpuguke Taarifa ifitiye Kopi yasanze hari ibyo urukiko rugomba gusuzumana ubwitonzi kugira ngo hatagira uwo urenganya.

Hari ibika by’iriya raporo bigira biti:

Itsinda ry’abahanga rimaze gusuzuma inkomoko y’impaka zabaye zikagera aho zishyikirizwa inkiko hashingiwe kuri raporo zidakoze
neza zo kuwa 04/4/2020 niyo kuwa 06/04/2020 ndetse na dosiye y’amasezerano  afite byinshi biburamo cyane mu nshingano zihabwa
rwiyemezamirio ugenzura imirimo n’ushyira mu bikorwa imirimo riratanga izi nama:

Itsinda ry’abahanga rishingiye ku byavuzwe muri raporo rinashingiye ku byavuye muri laboratwari, ritanze inama ko ibyavuzwe muri  raporo yo kuwa 04/04/2020 n’iyo kuwa 06/04/2020 n’irindi sesengura ritandukanye ryakozwe; itsinda ryemeje ko ziriya raporo ebyiri zitahabwa agaciro kuko zakozwe mu buryo butubahirije amabwiriza abigenga hirengagijwe ubunyamwuga kandi
hakaba nta bimenyetso bya laboratoire bizishimangira byabayeho.

Hashingiwe kuri sections 18 zagenzuwe hakabonekamo ebyiri gusa zahaye itsinda ry’abahanga ishusho y’uko akazi kakozwe kajyanye n’imibyimba cyangwa couches mu Gifaransa(Base course, impregnation, na Kaburimbo), karite y’ibikoresho byakoreshejwe, hakanarebwa ibijyanye n’ibitengu n’ingano yabyo, itsinda ry’abahanga ribona ko akazi kakozwe ka kwishyurwa.

Kugira ngo impuguke zikore aka kazi, byasabye ko zishyurwa amafaranga menshi, iki kikaba ari ikindi gihombo kiza kiyongera ku kuba abaregwa bagiye kumara umwaka n’amezi umunani bafunze hatirengagijwe ko n’indi mirimo yabo yahagaze.

Izo mpuguke zakoze iriya raporo ya paji 44 ni izi zikurikira:

Eng Dr Hitayezu Dominique, Eng Nkurunziza David na Eng Mutabazi Peterson

Itsinda ry’abahanga bakoze iriya raporo

Hari amakuru Taarifa igikurikirana  avuga ko ubuyobozi bwa RTDA bwigeze gusaba Uwemeye kwandika avuga ko asezeye mu mirimo yo kubaka uriya muhanda hanyuma agahabwa Miliyoni 50  Frw ariko arabyanga.

Ikindi  ni uko yigeze gutanga ingwate ya Miliyari 3 Frw ngo aburane ari hanze biranga kandi akurikiranyweho miliyoni zitageze kuri 400  Frw.

Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru…

 

Share This Article
1 Comment
  • Uwemeye Jean Baptiste ndetse na bagenzi be bafunganywe muri iyi dossier bararenganye rwose. Ariko harakabaho ubutabera bwo bwemeye kwishyiriraho itsinda rya aba experts bigenga kugira ngo urukiko rubashe kubona ukuri kuri iyi case yari yuzuyemo akarengane k’indengakamere. Byaba byiza hagiye habaho uburyozwe kubantu bashora abandi mu manza nk’izi kugira ngo iyi ngeso icike burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version