Minisitiri W’Ubutabera Hari Icyo Asaba Abagenzacyaha Mu Rwanda

Ubwo yarangizaga amahugurwa y’abagenzacyaha yari amaze iminsi abera mu Ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmuel Ugirashebuja yasabye abagenzacyaha bose kujya ‘bakoresha neza’ amasomo bize kugira ngo banoze akazi kabo.

Yabibwiye abagenzacyaha 133 barangije amasomo yabo muri ririya shuri risanzwe ryigisha Abapolisi, Abacungagereza n’Abagenzacyaha.

Minisitiri Ugirashebuja  yakiriye n’indahiro ba RIB  bagera kuri 97 bari muri aya mahugurwa ahuriweho n’inzego z’umutekano.

Ugirashabuja yababwiye ko bagomba gukoresha ubumenyi bwabo, bakifashisha n’ikoranabuhanga kugira ngo barusheho gutahura ibyaha birimo iby’ikoranabuhanga, gusambanya abana n’ibindi byugarije Umuryango Nyarwanda.

- Kwmamaza -
Abagenzacyaha barahirira kuzakora neza inshingano zabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufite inshingano eshatu arizo Ubunyamwuga, Ukuri n’Ubwitange.

Minisitiri Ugirashebuja usanzwe ufite mu nshingano ze  gukurikirana uko inzego z’umutekano zikorera imbere mu Rwanda zikora ni ukuvuga Polisi, Abagenzacyaha n’Abacungagereza zikoraa, ubwo yageraga mu nshingano yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Icyo gihe hari tariki 06, Ukwakira, 2021.

Yasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza gukora byinshi kuko n’u Rwanda ruri gutera imbere.

Abayobozi barimo (uhereye iburyo) CP Rafiki Mujiji uyobora ishuri rya Polisi i Musanze, Min Ugirashebuja, Jeannot Ruhunga uyobora RIB na Madamu Isabelle Kalihangabo umwungirije

Polisi yo ifite inshingano zo guha abaturage Serivisi, Kubarinda no Gukorana ubunyangamugayo.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko abakozi ba Minisiteri ayobora bazakorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego  kugira ngo zirusheho kuzuza neza inshingano zazo.

Tugarutse ku rwego rw’ubugenzacyaha, hari bamwe mu bakozi barwo bagiye bagaragaraho imyitwarire idahwitse.

Nk’uko amategeko abiteganya n’abo barakurikiranywe.

Muri Gicurasi, 2021 hari Umugenzacyaha wo mu Karere ka Rusizi watawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa ya Frw 300,000.

Yayoboraga Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi kose.

Yitwa Jules.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB icyo gihe handitswe ko  yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe mu gufungura umuntu wari ufunzwe akekwaho icyaha cy’ubugome.

 Ubuyobozi bwa RIB buharanira ko ruswa icika ariko no muri ruriya rwego irimo…

Imibare yigeze gutangwa  n’ikigo Transparency International Rwanda yerekanaga uko ruswa nto(bribe) yari yifashe mu myaka ibiri ishize mu bigo n’inzego za Leta, yerekanye ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari ku mwanya wa gatatu mu bigo byagaragayemo ruswa nto.

RIB iracyagaragaramo ruswa nto
Ni ngombwa ko abakora mu Bugenzacyaha batanga urugero rwiza mu kwirinda ibyaha

Ni mu bushakashatsi bita Bribe Index busohorwa buri mwaka.

Mu mwaka wa 2019, ruswa nto muri RIB yanganaga na 7.8% ariko iza kugabanuka mu mwaka wa 2020, iba 6%.

Imyanya ibiri ya mbere yari ifitwe na Polisi y’u Rwanda( muri 2019 yari ifite 9.07%, muri 2020 ifite 12%) n’Urwego rw’abikorera, private sector( muri 2019 rwari rufite 4.23%, muri 2020 rwagize 7%).

Izi ngero zirerekana ko inama Minisitiri Ugirashebuja yagiriye abagenzacyaha yo kwihugura mu mategeko bakamenya uko bagenza ibyaha ari nako nabo babyirinda, ihuje n’igihe.

Si mu Rwego rw’Ubugenzacyaha gusa hagomba kunozwa imikorere kuko no mu zindi nzego zigize Urwego rw’ubutabera mu Rwanda n’aho atari shyashya!

Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja, icyo gihe hari tariki 22, Nzeri, 2021, yabwiye abari baje kumva indahiro ya Ugerashebuja biganjemo abakora mu Rwego rw’ubutabera ko Abanyarwanda babitezeho byinshi.

Perezida Kagame ahora yibutsa inzego zose gukora mu nyungu rusange z’abaturage

Yarababwiye ati:“Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bahabwa ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi n’ubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga, uko yawukurikiranye waramuteguye kuba yafata inshingano nk’izi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ari ngombwa ko inzego zose zifatanya zigakora  hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version