Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi 7,826 Zabaga Mu Rwanda Mu Mwaka Wa 2023 Zabonye Ibihugu Bizakira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impunzi 7,826 Zabaga Mu Rwanda Mu Mwaka Wa 2023 Zabonye Ibihugu Bizakira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2024 11:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, ishami ry’u Rwanda UNHCR-Rwanda, ryatangaje ko mu mwaka wa 2-23 impunzi 7,826 zabaga mu Rwanda zabonye ibihugu bizakira.

Ibyo ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Norvège n’Ubufaransa.

Muri Mutarama, 2024 hari izindi mpunzi 637 nazo zabonye ubwenegihugu hanze.

Ibi bituma mu mezi 13 ashize impunzi 8,463 zarabonye ibihugu byo kubamo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nizo za mbere zakiriye impunzi nyinshi kuko zakiriye abantu 5,668, Canada yakira abantu 1,252.

Ku mwanya wa gatatu hakurikiraho Norvège yakiriye 627, u Bufaransa buza ku mwanya wa kane n’abantu 286, hanyuma haza Ububiligi bwakiriye abantu 164.

Ibindi bihugu byakiriye abahungiye mu Rwanda birimo Denmark na Australie byakiriye impunzi 152 kuri buri kimwe, Nouvelle-Zélande yakira 80, Finlande yakiriye 77, u Buholandi nibwo buza ku mwanya wa cumi mu byakiriye impunzi zahungiye mu Rwanda, bwo bukaba bwarakiriye abantu batanu.

Abenshi mu mpunzi zakiriwe muri biriya bihugu bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

UNHCR Rwanda igaragaza ko impunzi nyinshi zabonewe ibihugu byo kubamo ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hagati aho mu Rwanda haracyari impunzi zibarirwa mu bihumbi zaturutse mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Uburundi.

Mbere y’uko igihugu cyemera kwakira impunzi, kibanza kuzigaho, buri dosiye ku yindi, kikabona kwemera kuzakira, ni ukuvuga impunzi ukwayo cyangwa umuryango wayo wose, hanyuma igahabwa uburenganzira bwo gutura bwa burundu.

Iyo bikundiye iyo mpunzi, biyiha uburyo bwo gutura mu gihugu bwa burundu, ikaca ukubiri no kwitwa impunzi.

Kugira ngo bishoboke, UNHCR ibigiramo uruhare rukomeye binyuze mu gukora dosiye z’impunzi zujuje ibyangombwa, izo dosiye zikagezwa ku bihugu runaka nabyo bikazigaho mbere y’uko byemera umubare w’abo byifuza kwakira.

Ni muri uru rwego mu mwaka wa 2023 UNHCR –Rwanda yakoze dosiye 6388 zitangwa mu bihugu bitandukanye bisabwa ko byazakira impunzi.

Muri uwo mwaka ibyo bihugu byemeye abagera kuri 5758, ariko hari abiyongereyeho bari basabiwe mu myaka yabanjirije 2023 bituma baba abantu 8463.

Mu kwemeza abagomba kwimurirwa mu bindi buhugu, habaho itoranywa rishingiye ku makuru yatanzwe mu gihe cyo kwimenyekanisha cyangwa kwiyandikisha no ku makuru akusanywa n’abafatanyabikorwa mu gihe basuwe mu ngo zabo.

UNHCR-Rwanda ishingira ku byo izo mpunzi zikeneye binyuze mu gukora isuzuma ry’imibereho yazo no kureba uko ibibazo imiryango yazo ifite bingana n’ubukana bwabyo; nyuma hakarebwa ibyangombwa bisabwa niba bihari ngo yimurwe.

Ni ngombwa ko uwimurwa  agaragaza abo mu muryango we kugira ngo bagaragazwe mu nyandiko za UNHCR nubwo nta cyemeza ko abagize umuryango we bose bashobora kujyana nawe mu gihugu yimuriwemo, kuko ibyo biterwa n’amategeko n’ibigenderwaho n’icyo gihugu mu guhitamo abo cyakira.

Abakunze kwemererwa kujyana n’uwo muntu ni abo mu muryango we wa hafi ni ukuvuga uwo bashakanye n’abana babo.

Kugeza muri Mutarama 2024 mu Rwanda habarurwa impunzi 135.343, izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikaba ari zo nyinshi kuko zihariye 62% zingana na 83.946, iz’u Burundi zikagira ijanisha rya  37% zingana na 50.561.

TAGGED:AmerikafeaturedImpunziRaporoRwandaUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeff Bezos Yahise Ava Ku Mwanya Wa Mbere W’Umukire Ku Isi
Next Article Mukabalisa Yitabiriye Inama Y’Abadepite B’Abagore Yiga Ku Bibazo Byabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?