Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, ishami ry’u Rwanda UNHCR-Rwanda, ryatangaje ko mu mwaka wa 2-23 impunzi 7,826 zabaga mu Rwanda zabonye ibihugu bizakira.
Ibyo ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Norvège n’Ubufaransa.
Muri Mutarama, 2024 hari izindi mpunzi 637 nazo zabonye ubwenegihugu hanze.
Ibi bituma mu mezi 13 ashize impunzi 8,463 zarabonye ibihugu byo kubamo.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nizo za mbere zakiriye impunzi nyinshi kuko zakiriye abantu 5,668, Canada yakira abantu 1,252.
Ku mwanya wa gatatu hakurikiraho Norvège yakiriye 627, u Bufaransa buza ku mwanya wa kane n’abantu 286, hanyuma haza Ububiligi bwakiriye abantu 164.
Ibindi bihugu byakiriye abahungiye mu Rwanda birimo Denmark na Australie byakiriye impunzi 152 kuri buri kimwe, Nouvelle-Zélande yakira 80, Finlande yakiriye 77, u Buholandi nibwo buza ku mwanya wa cumi mu byakiriye impunzi zahungiye mu Rwanda, bwo bukaba bwarakiriye abantu batanu.
Abenshi mu mpunzi zakiriwe muri biriya bihugu bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
UNHCR Rwanda igaragaza ko impunzi nyinshi zabonewe ibihugu byo kubamo ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hagati aho mu Rwanda haracyari impunzi zibarirwa mu bihumbi zaturutse mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Uburundi.
Mbere y’uko igihugu cyemera kwakira impunzi, kibanza kuzigaho, buri dosiye ku yindi, kikabona kwemera kuzakira, ni ukuvuga impunzi ukwayo cyangwa umuryango wayo wose, hanyuma igahabwa uburenganzira bwo gutura bwa burundu.
Iyo bikundiye iyo mpunzi, biyiha uburyo bwo gutura mu gihugu bwa burundu, ikaca ukubiri no kwitwa impunzi.
Kugira ngo bishoboke, UNHCR ibigiramo uruhare rukomeye binyuze mu gukora dosiye z’impunzi zujuje ibyangombwa, izo dosiye zikagezwa ku bihugu runaka nabyo bikazigaho mbere y’uko byemera umubare w’abo byifuza kwakira.
Ni muri uru rwego mu mwaka wa 2023 UNHCR –Rwanda yakoze dosiye 6388 zitangwa mu bihugu bitandukanye bisabwa ko byazakira impunzi.
Muri uwo mwaka ibyo bihugu byemeye abagera kuri 5758, ariko hari abiyongereyeho bari basabiwe mu myaka yabanjirije 2023 bituma baba abantu 8463.
Mu kwemeza abagomba kwimurirwa mu bindi buhugu, habaho itoranywa rishingiye ku makuru yatanzwe mu gihe cyo kwimenyekanisha cyangwa kwiyandikisha no ku makuru akusanywa n’abafatanyabikorwa mu gihe basuwe mu ngo zabo.
UNHCR-Rwanda ishingira ku byo izo mpunzi zikeneye binyuze mu gukora isuzuma ry’imibereho yazo no kureba uko ibibazo imiryango yazo ifite bingana n’ubukana bwabyo; nyuma hakarebwa ibyangombwa bisabwa niba bihari ngo yimurwe.
Ni ngombwa ko uwimurwa agaragaza abo mu muryango we kugira ngo bagaragazwe mu nyandiko za UNHCR nubwo nta cyemeza ko abagize umuryango we bose bashobora kujyana nawe mu gihugu yimuriwemo, kuko ibyo biterwa n’amategeko n’ibigenderwaho n’icyo gihugu mu guhitamo abo cyakira.
Abakunze kwemererwa kujyana n’uwo muntu ni abo mu muryango we wa hafi ni ukuvuga uwo bashakanye n’abana babo.
Kugeza muri Mutarama 2024 mu Rwanda habarurwa impunzi 135.343, izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikaba ari zo nyinshi kuko zihariye 62% zingana na 83.946, iz’u Burundi zikagira ijanisha rya 37% zingana na 50.561.