Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka

admin
Last updated: 05 January 2022 1:23 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko umwaka ushize wa 2021 warangiye Leta y’u Rwanda imaze gufasha impunzi z’Abarundi zisaga 30,000 gutahuka, nyuma y’imyaka isaga itandatu ziri mu gihugu.

Ni impunzi zinjiye mu Rwanda mu gihiriri mu 2015, mu bihe by’umutekano muke wakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe.

Hakurikiyeho ibikorwa by’abagerageje kumuhirika ku butegetsi maze uwo mugambi urapfuba, biteza imvururu zikomeye zatumye abaturage benshi bahunga.

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo hatangiye ibikorwa byo gucyura izi mpunzi ku mugaragaro, mu cyiciro cya mbere hagenda hafi 500. Nibwo bwa mbere hari habayeho gucyura impunzi biteguwe kandi byumvikanyweho n’ibihugu byombi.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2021 u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi 126,788 mu nkambi za Kiziba, Kigeme, Nyabiheke, Mahama, Mugombwa na Gashora, hakaba n’izindi ziba mu mijyi nka Kigali.

Impunzi z’Abarundi zibarurwa mu Rwanda ubu zigeze ku 47,905, hagendewe ku mibare yo mu Ugushyingo 2021. Umubare munini uba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe no mu mijyi ya Kigali na Huye.

Bibarwa ko abarundi 267,564 magingo aya bakiri mu bihungiro.

Umubare munini wabo bari muri Tanzania kuko bagera ku 126,050.

Kugeza ubu u Rwanda rutanga uburenganzira ku mpunzi burimo gushaka akazi no kugira ibikorwa bibyara inyungu, ndetse abana bagera ku 50,000 binjijwe muri gahunda y’uburezi bwo mu gihugu.

Hari n’abahabwa uburezi ku rwego rwa kaminuza binyuze muri gahunda ya Kepler, by’umwihariko mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo.

Banagerwaho na gahunda y’ikingira, aho nka 50% bamaze guhabwa inkingo za COVID-19.

 

 

TAGGED:BurundifeaturedImpunziMahama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 29 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga Banyoye Inzoga
Next Article Hateranye Inama Y’Umutekano Yiga K’Ugutwara Abambuka Nyabarongo Mu Buryo Butekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?