Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi Zitahuke, Inyeshyamba Zive Aho Zafashe…Ibyemezo Bya EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Impunzi Zitahuke, Inyeshyamba Zive Aho Zafashe…Ibyemezo Bya EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2023 7:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama yaraye ihuje Abakuru b’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika yabereye Addis Ababa yanzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe bitarenze taliki 30 Werurwe, 2023.

Ikindi nni uko Abakuru b’ibihugu byayitabiriye  basabye ko imirwano ihagarara ako kanya impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda zigataha aho zaturutze.

Iriya nama yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye n’uwa Angola , João Lourenço.

N’ubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, M23 niyo yibanzweho.

Ingabo za DRC ziherutse kuvuga ko ziri gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 zishinja kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

M23 yo, ku rundi ruhande,  ivuga ko ingabo za Leta ‘zitera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi n’i Ruvunda bityo ko igomba gusubiza bikomeye abarasa ibyo bitero, ikabikora mu rwego rwo kurengera abaturage.

M23 imaze gufata 80% bya Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice bya Masisi zombi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ikabikora ‘ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura’.

Kuri  uyu wa Gatandatu i Addis Ababa haratangira inama rusange y’Abakuru b’ibihugu bagize Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

TAGGED:CongoDRCfeaturedInamaInyeshyambaM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Bakoze ‘Software’ Izafasha Umubyeyi Gukurikirana Imyigire Y’Umwana
Next Article Gasabo: Havumbuwe Urwengero Rwa Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?