Imvubu Zanduye COVID-19

Hippopotamus (Hippopotamus amphibius) swimming, Botswana, Africa

Mu Bubiligi hagaragaye imvubu ebyiri zanduye icyorezo COVID-19. Zapimiwe mu Bubiligi mu ishyamba karemano ryororewemo inyamaswa bita Zoo riri i Antwerp.

Ni ubwa mbere ku Isi hagaragaye ubwandu bw’icyorezo COVID-19 mu nyamaswa zo mu gasozi.

Imvubu zafashwe na kiriya cyorezo ni iyitwa Imani ifite imyaka 14 y’amavuko n’indi yitwa Hermien ifite imyaka 41 y’amavuko.

Ubuyobozi bwa ririya shyamba bwatangaje ko ziriya nyamaswa zashyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byarushaho kuba bibi.

- Advertisement -

Umuganga w’inyamaswa ziba muri ririya shyamba witwa Francis Vercammen yabwiye Reuters ati: “ Ni ubwa mbere nabaho mbonye inyamaswa z’agasozi zanduye iyi ndwara. Ku isi aho twajyaga tubyumva ni mu binyamajanja.”

Ubusanzwe abahanga bavuga ko iriya Virusi yafashe abantu ivuye mu nyamaswa ariko nanone muri iki gihe bimaze kugaragara ko hari ubwo abantu bazanduza inyamaswa.

Izindi nyamaswa zavuzweho ubwandu bwa kiriya cyorezo ni ingwe, intare, ingagi n’impyisi.

Hagati aho ntibiramenyekana niba ubwoko Omicron ari bwo bwafashe ziriya mvubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version