Gukaraba Intoki Byongere Bigirwe Akamenyero Mu Banyarwanda

Gukaraba intoki ni ingenzi

Muri iki gihe, COVID-19 cyangwa se wenda isa nayo iravugwa mu Rwanda ku kigero gito cy’ubwandu ariko gishobora kwaguka.

Ubwo yadukaga ikagarika ingogo mu myaka yaza 2020 -2022, imwe mu ngamba zo kuyirinda yari iyo gukaraba intoki kenshi ariko byaje gukendera…

Bisa n’aho gukaraba intoki ari ikizamini gikomeye ku Banyarwanda benshi.

Mu mashuri abana bigishwa gukaraba intoki bavuye ku bwiherero, bakazikaraba mbere yo kurya n’ikindi gihe cyose babona cyangwa bakeka ko zanduye.

- Kwmamaza -

Izi nama ni nazo zigirwa ababyeyi cyane cyane abonsa kuko bo babwirwa ko na mbere yo konsa baba bagomba gukaraba ibiganza.

Aha ariko ni ngombwa ko abantu bazirikana ko burya ‘badakaraba’ intoki ahubwo ‘bakaraba’ ibiganza cyangwa se amaboko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko gukaraba ibiganza ari bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda kwandura no kwanduzanya intwara ziterwa n’umwanda.

Zimwe muri zo ni impiswi, macinya, ibicurane, inkorora n’izindi ndwara ziterwa na virusi.

Umuburo wa Minisitieri y’ubuzima wo gukaraba intoki kenshi ku munsi usa no kugosorera mu rucaca kuko haba mu isoko, muri bisi, mu rusengero n’ahandi abantu bahurira bagasuhuzanya, nta buryo buhari bwo gukaraba intoki.

Umucuruzi wo mu isoko rya Kimironko ashobora gusuhuza abantu barenga 100 ku munsi baje kumugurira kandi buri wese akamusigira umwanda mu ntoki ze.

Ese mwitegereje ukuntu Abanyarwanda bakunda guhana ibiganza? Mwabonye se ukuntu bakunda kwikora ku mazuru cyangwa ahandi hantu mu buryo utakekaga?

Iyo migirire yose igira uruhare mu gutuma udukoko twanduza abantu indwara tubona aho twinjirira haba mu biganza, mu mazuru, mu kanwa, mu kwaha n’ahandi.

Kubera ko ibiganza ari byo abantu bakoresha bisukura iyo bavuye mu bwiherero ni ngombwa kubigirira isuku.

Iyo urishije ibiganza byanduye uba ushyize amara yawe mu byago byo kugibwamo n’inzoka zituma urwara impiswi, byakomera ukarwana na macinyamyambi.

Abenshi mu bibasirwa kandi bakazahazwa n’izi ndwara ni abana nk’uko ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo z’Abanyarwanda mu mwaka wa 2019-2020 bubyerekana.

Abana bagize ubwo burwayi muri kiriya gihe mu Rwanda hose bari 14.3%, hafi aho…

Iyo ababyeyi babo baza kubakorera isuku y’ibiganza, ntibyari kugera aho.

UNICEF  ivuga ko hari abantu 500,000 bapfa bazize ingaruka z’isuku nke mu biganza.

N’ubwo hari abadakaraba ibiganza kubera kutabyitaho, hari n’abantu Miliyari 2.3 hirya no hino ku isi badafite amazi meza ahoraho yo kubafasha gukaraba ibiganza neza.

Hari abafite amazi ariko ntibagire isabune ihoraho yo koga ngo bimareho umwanda.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ibitaro n’amavuriro bingana na 7% ntibifite amazi ahagije yo guha ababigana ngo bisukure cyangwa ngo akoreshwe mu bindi bihakorerwa.

Abana Miliyoni 460 bo muri iki gice cy’isi biga mu mashuri atagira amazi ahagije.

Tugarutse ku byo mu Rwanda, usanga nyuma y’imyaka mike COVID-19 igendesheje make, abaturage baradohotse kubyo bari bamaze kugira akamenyero byo gukaraba intoki.

Muri kiriya gihe aho wacaga hose wahasangaga Kandagira Ukarabe, abantu bakazitabira ariko zaje kuburirwa irengero.

Bwari uburyo buhendutse bwo kurinda abaturage indwara z’uburyo bwinshi.

Muri iki gihe mu Rwanda hanugwanugwa ubundi bwoko bwa COVID, ni ngombwa ko gukaraba intoki bigarurwa.

Ubukangurambaga burakenewe haba mu itangazamakuru, mu bajyanama b’ubuzima n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto