Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imvugo Ya Tshisekedi Ni Rutwitsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imvugo Ya Tshisekedi Ni Rutwitsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2023 6:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye Afurika y’Uburasirazuba m’ahandi muri rusange baguye mu kantu ubwo bumvaga Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yita Perezida Kagame Umunazi wamaze Abayahudi muri Jenoside yabakorewe witwaga Adolf Hitler.

Bemeza ko iriya mvugo ari rutwitsi kuko nta wundi munyapolitiki wabayeho wigeze agereranya undi mukuru w’igihugu na Hitler wahitanye Abayahudi bagera kuri miliyoni esheshatu ni ukuvuga abangana  ½ kirenga cy’Abanyarwanda b’ubu.

Yakoresheje imvugo y’ubugome itarigeze ikoreshwa ahandi mu mateka ya politiki.

Mu mbwirwaruhame ze, Perezida Tshisekedi yavuze kenshi ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’igihugu cye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora, ababikurikiranye kuva bigitangira bazi neza ko FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ari yo yakururiye abaturage ba DRC akaga kadashira.

Kubera ko iki gihugu gikize, hari ibindi bihugu bikomeye bigishakamo uburyo bwo kugisahura amabuye y’agaciro cyangwa kugisahura ibindi by’agaciro gifite.

Nyuma y’igihe runaka, hari abaturage ba DRC baje kuvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bubavangura, bituma begura imbunda barwanya ubutegetsi.

Abo baturage nibo baje kuvamo M23 muri iki gihe yazengereje ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Ubwo Tshisekedi yageraga ku butegetsi yari abanye neza n’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame by’umwihariko.

- Advertisement -

Ntibyatinze ariko kuyobora bitangira kumugora, kandi birumvikana kubera ko yari agiye kuyobora igihugu gisanzwe gifite ibibazo birimo na ruswa yahabaye akarande.

Ruswa, umutekano muke, ubujiji, ubukene…byose byabaye ibintu byatumye Tshisekedi agorwa no kuyobora DRC.

Uko kunanirwa kwamubanye kunini k’uburyo yatangiye gutekereza ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi.

Abo yahise yitwaza ni  u Rwanda.

Nyuma y’uko ibintu bikomeye kubera umuriro yakijweho na M23, ibiganiro bigatangira, abaturanyi be n’inshuti bagerageje kumwunga n’abaturage be bagize M23 ariko nabyo ntibyakunda kubera ko ibibazo bireba buri ruhande rwananiwe kubikurikiza neza  nk’uko babyemeranyije.

Nibwo byabaye ngombwa ko hashyirwaho umutwe w’abasirikare bo muri EAC ngo baze bajye hagati y’ibice bihanganye barebe ko agahenge karambye kaboneka, wenda kazavemo n’amahoro arambye.

Abo basirikare nabo Tshisekedi aherutse kubasaba kumuvira mu gihugu kandi bakajyana n’ingabo za UN nazo ngo zari zimaze kuharambirana!

Aho kugira ngo mu kwiyamamaza kwe( kuko byaratangiye) abwire abaturage icyo yabagejejeho n’ibyo ateganya kuzakora nibamutorera manda itaha, Felix Tshisekedi yaratinyutse agereranya Perezida Kagame na Adolf Hitler wamaze Abayahudi.

Yagereranyije umuntu wakoreye abandi Jenoside n’uwakoze uko ashoboye ngo ahagarike iyakorerwaga abandi barimo n’abo mu muryango we.

Kuva Tshesekedi avuze atyo, ntacyo Perezida Kagame aramusubiza.

Ibi ni ibyerekana ko yirinze guterana amagambo n’umuntu wavuze ibintu asa n’aho atatekerejeho.

Uko bimeze kose, ibyo yavuze ni ikintu gikomeye abakunda amahoro bose bagombye kwamagana kandi bakirinda ko byazazamura uburakari bushobora kuvamo intambara yeruye kandi bisa n’aho ibi ari byo Tshisekedi na Guverinoma ye bashaka.

TAGGED:AmahoroEACfeaturedHitlerKagameTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuhinde Bushimirwa Ishoramari Bwakoze Mu Rwanda- Min Ngabitsinze
Next Article Akazi Gategereje Rubingisa Mu Burasirazuba…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?