Imvura Yo Muri Werurwe Nayo Ni Nyinshi-Meteo Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Meteo Rwanda itangaza ko mu kwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350.

Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe.

Mu gice cya mbere n’icya kabiri, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya gatatu hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa.

Imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 89 na 292. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *