Iyo ni Al Ahli Wad Madani yo muri Sudani yari iherutse gusaba no kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, ubu ikaba yatangaje ko ‘itakiyitabiriye’.
Al Ahli Wad Madani yari yasabye ibi iri kumwe n Al- Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman irabyemererwa.
Ku wa 24, Ukwakira, 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League”, nibwo bemereye aya makipe kuzakira iri rushanwa kubera ko shampiyona y’iwabo itari igishoboka kubera intambara ihari guhera muri Mata, 2023.
Andi makipe yo yatangaje ko azakina iyo shampiyona kandi yamaze kubihererwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 igeze ku munsi wa GatandatuPolice FC ikaba ari yo iri irusha andi makipe kuko itaratakaza inota.
