Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyanzuro Yafatiwe Muri G20 Y’I Roma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imyanzuro Yafatiwe Muri G20 Y’I Roma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2021 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’inama y’Iminsi ibiri yaberaga i Roma mu Butaliyani yahuje Abakuru b’ ibihugu 20 bya rutura ku isi, ariko n’u Rwanda rukaba rwarayitumiwemo nk’ijwi ry’Afurika, abayitabiriye basohoye itangazo ry’ibyo bemeranyije. Taarifa yabonye kopi y’iri tangazo rikubiyemo ingingo 61.

Incamake y’izo ngingo:

Mu gika cy’iriburiro, abayobozi ba G20 batangiye bavuga ko bahuriye i Roma bagamije gusuzumira hamwe ibibazo isi ifite muri iki gihe no kureba uko byacyemurwa kugira ngo yivane mu ngaruka za COVID-19.

Muri iki gika bavuga ko intego ya mbere bihaye ari uguhangana n’ingaruka za kiriya cyorezo binyuze mu gufashanya mu by’ubukungu kugira ngo intego z’Iterambere rirambye Isi yari yarihaye mbere ya COVID-19 ntizizakomwe mu nkokora mu gihe kirekire.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bashimiye abakozi mu nzego z’ubuzima n’abandi bagize uruhare mu kurwanya ko kiriya cyorezo kica benshi n’ubwo kitabuze kugarika ingogo.

Abitabiriye iriya nama bavuze ko mu rwego rwo gutuma ingamba zo guhashya ingaruka za COVID-19 zishyirwa mu bikorwa, ari ngombwa ko bemeranya ku ngamba zisobanutse kandi zisangiwe na buri gihugu.

Ngo ni ingamba zigamije gufasha abafite intege nke mu bukungu no mu bumenyi mu bwa gihanga guhangana na kiriya cyorezo.

Ikindi Abakuru ba biriya bihugu bemeranyije ni ugushyiraho ingamba zo gukumira ko ikirere gikomeza gushyuha kuko gushyuha kwacyo bituma imikorere y’ibihe ku isi ihinduka, inzara n’ibyorezo bikiyongera.

Ibi kandi bivuze ko ubukungu bw’isi nabwo bwaganiriweho ndetse Abakuru ba biriya bihugu bemeranya ko Politiki zo kuzamurana mu by’ubukungu zishyirwamo imbaraga ku nyungu z’abatuye isi muri rusange.

- Advertisement -
Ibyuka biva mu nganda byangiza ikirere

Iyi ngamba ivuze ko abari muri iriya nama biyemeje gufasha ibihugu bifite amajyambere macye kubona ibibifasha guhangana na COVID-19 kuko ngo nitaranduka izakomeza kubera ubukungu imbogamizi.

Abagore, abana n’urubyiruko nibo bagarutsweho cyane mu bakeneye kwitabwaho kugira ngo bahangane n’ingaruka z’iki cyorezo.

Erega ni nabo benshi bagize abatuye Isi!

Banki z’isi zasabwe gucungira hafi uko ibiciro bihagaze kugira ngo hirindwe ko amafaranga yatakaza agaciro bikaba ikindi kintu kibi kije kiyongera ku ngaruka za COVID-10.

Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bari muri iriya namma bashyigikiye umwanzuro uri kuri paji ya kabiri mu zindi zigize Raporo yiswe 20 Fourth Progress Report, iyi ikaba yari ikubiyemo ibyo aba Minisitiri b’imari na ba Guverineri ba za Banki Nkuru z’ibihugu bya G20 bemeranyije muri Mata, 2021

Mu rwego rw’ubuzima, hari umwanzuro wa G20 y’i Roma wemeza ko guha urukingo abatuye isi bose ari ikintu kiza kizafasha mu kuzahura ubukungu.

Bemeranyije ko ibihugu bifite ubukungu bucyiyubaka bikwiye gufashwa gukingira ababituye bose.

Mu byemezo byabo, abari muri iriya nama bemeranyije ko bitarenze umwaka wa 2021, abatuye isi bangana na 40% bagomba kuba barakingiwe n’aho abangana na 70% by’abatuye isi bakazaba barakingiwe bitarenze umwaka wa 2022.

Ba Minisitiri b’ubuzima bo muri  bihugu basabwe  gukurikiranira hafi uko inkingo zitangwa, bagaha raporo Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima kugira ngo harebwe niba intego zatanzwe zigerwaho uko byateganyijwe cyangwa niba hari za birantega zigaragara.

Ubushakashatsi mu by’inkingo nabwo bwagarutsweho ndetse abatabiriye iriya nama bemeranya ko kubaka inganda zikora inkingo hirya no hino ku isi bigirwa bimwe mu byihutirwa.

Bashimye gahunda iherutse kwemeranywaho y’uko muri Afurika( mu Bihugu nka Afurika y’Epfo, u Rwanda, Senegal) n’ahandi ku isi hagomba kuzubakwa inganda zikora inkingo za COVID-19 n’indi miti.

Bavuze kandi ko gahunda yo gutera inkunga ibihugu ngo bikumire kandi birwanye COVID-19 igenda neza ndetse  amahanga akaba akomeje kwerekana ubufatanye muri iriya gahunda.

Muri iriya nama hatangijwe itsinda mpuzamahanga ryo kureba uko inkunga y’amafaranga yo guhangana na COVID-19 izakoreshwa, iryo tsinda bakaba bararyise ‘ G20 Joint Finance-Health Task Force’.

Raporo y’iri tsinda ya mbere izatangwa mu ntangiriro y’umwaka wa 2022.

Mu rwego rwo kwirinda ko isi yazongera gutungurwa n’icyorezo nka COVID-19 kikayizonga, abitabiriye iriya nama bemeranyije ko imikoranire y’ibihugu igomba kunozwa no kungerwamo imbaraga, imiryango mpuzamahanga nka WHO, FAO, OIE na UNEP igakorana bya bugufi mu guhanahana amakuru igihe cyose.

Indi ngamba mu rwego rw’ubuzima yafashwe harimo gukomeza umuhati wo kurwanya no kurandura indwara nka SIDA, Malaria n’igituntu mu bantu.

Bemeranyije ko miliyari 45$ zigomba gutangwa ku ikubitiro mu rwego rwo gufasha ibihugu bikiyubaka mu bukungu kwivana mu ngaruka za kiriya cyorezo.

Aya mafaranga ni ikiciro cya mbere cy’amafaranga angana na Miliyari 100$ yateguriwe kuzahura ubukungu bw’isi muri iki gihe cya COVID-19.

Basabye  Ikigega mpuzamahanga cy’imari gushyiraho Ikigega kitwa New Resilience and Sustainability Trust (RST) kigamije gufasha ibihugu bikiyubaka mu bukungu gukomeza inzira yo kwivana mu kangaratete byashyizwemo na COVID-19.

TAGGED:COVID-19featuredG 20InamaRomaUbukunguUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Kamonyi Barashinja Abaganga Kubaha Serivisi Mbi
Next Article Umunyarwanda Agiye Guhinga Hegitari 2000 Z’Urusenda Muri Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?