Imyigaragambyo Muri Senegal Ikomeje Kugwamo Abaturage

Umusore wigaga muri Kaminuza yabaye umuntu wa gatanu waguye mu myigaragambyo imaze iminsi yamagana ifatwa rya Ousmane Sonko utavuga rumwe na Leta ya Senegal.

Yaguye mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabereye ahitwa Diaobé.

Abigaragambyaga bashakaga gutwika imwe mu nyubako za Leta ziri muri kariya gace.

Ku wa Gatanu Sonko yari yitabye urukiko ashinjwa guteza imidugararo mu baturage no gufata abagore ku ngufu.

- Advertisement -

We arabihakana akavuga ko ashinjwa ibinyoma kubera impamvu za politiki.

Ku wa Gatanu kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Antoine Felix Abdoulaye Diome yavuze ko Leta ‘igiye gukora uko ishoboye’ ikagarura umutuzo mu baturage.

BBC yanditse ko Ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta ryitwa Movement to Defend Democracy (M2D), ryatangaje ko hari imyigaragambyo ikomeye izatangira kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatatu.

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, wamaganye ibiri kubera i Dakar n’ahandi muri Senegal.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version