Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo, 2021 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake.
Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
Aya mahugurwa yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).
Muri aya mahugurwa hahugurwaga urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu.
Uru rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya COVID-19.
Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora , abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.
Yagize ati: “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 nubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ubukene bubangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibyaha bituruka kugukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro.”
IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda.
Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.
Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze kubyo intego z’ibi biganiro zagezweho.
Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.
Yagiye ati ”Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa ko intego y’aya mahugurwa zigezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16 niyo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa cyane hibanzwe kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenge no mu tugari.”
Umwe mubitabiriye aya mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu yavuze ko aya mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.
Yagize ati” Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere w’umwanzi turwana nawe ariwe gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwacu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano.”
Mu gihe cy’iminsi itanu uru rubyiruko rwari rumaze muri aya mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu.
Twavuga nk’ umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe waganirije uru rubyiruko ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.