Ikigega mpuzamahanga cy’Imari,( International Monetary Fund) kigira inama Abakuru b’Ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara y’uko bagomba ‘kongera’ guha umwanya uhagije abikorera kugira ngo ubukungu bwongere kuzamuka muri ibi bihe isi igenda yigobotora gahoro gahoro icyorezo COVID-19.
Icyorezo COVID-19 cyatumye urwego ubukungu bw’Afurika bwari bugezeho, busubira inyuma.
Imishinga y’iterambere rishingiye ku bikorwa remezo, ubumenyi n’ubucuruzi, yamaze igihe kinini yarahagaze kandi kugeza ubu yose ntirasubukurwa n’iyasubukuwe ntikorwa neza kubera kwirinda kwanduzanya kiriya cyorezo.
Ikibazo cy’ingutu abayobora ibihugu by’Afurika bafite muri iki gihe nk’uko IMF ibivuga, ni ukongera kuzamura ubukungu abaturage bakabona iby’ibanze kugira ngo babeho ariko za Leta zikabasha kwishyura imyenda zafashe mbere ya COVID-19.
Ntabwo kuba COVID-19 yarateye, byaba urwitwazo rwo kutishyura imyenda.
Kugira ngo imishinga yari yaratekerejwe izashobore gushyirwa mu bikorwa, IMF itanga inama y’uko za Leta zigomba kongera urubuga zahaga abikorera kugira ngo bagire uruhare mu kuzahura ubukungu.
Iyi nama ya IMF ivuga ko iyo abantu bahawe uburyo bwo guhanga imirimo, babona uko bishyura imisoro, ibihugu bikabona ingengo y’imari yo gushora mu mishinga irambye.
Ibihugu by’Afurika bifite uburyo bwinshi bwo gushorwamo imari.
Hari henshi hashobora gushorwa imari muri Afurika harimo urwego rw’amabuye y’agaciro, uburobyi, ubuhinzi, uburezi, inganda n’ahandi.
Ubushakashatsi buherutse gutangazwa na kiriya kigo, bwerekana ko abikorera ku giti cyabo bazaba binjiriza Afurika yo munsi y’Ubutayu Bwa Sahara 3% by’umusaruro mbumbe wayo bitarenze umwaka wa 2030.
Bivuze ko buri mwaka umusaruro wabo uzajya winjiriza Afurika byibura miliyari 50$.
Ikibazo kigaragazwa n’abakozi b’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF, ni uko igice kinini cyo gushorwamo imari muri Afurika kihariwe na Leta cyangwa ibigo bizishamikiyeho.
Leta cyangwa ibigo bizishamikiyeho byihariye 95% by’imishinga yose ikorerwa mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Byemezwa ko ishoramari mpuzamahanga rikorerwa muri Afurika ringana na 2% kandi akenshi rikibanda ku bucukuzi bw’umutungo kamere, irindi rikajya mu gukora imihanda, ibiraro, amateme, ingomero z’amashanyarazi n’ibindi.
Kugira ngo ibi bihinduke, ni ngombwa ko Leta zo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara zikomeza kureshya abashoramari ariko nanone zikimika imiyoborere myiza.
Leta z’ibi bihugu zisabwa no gutekereza uko zajya zunganira abikorera bashoye mu mishinga izatangira kunguka mu gihe kirekire.
Ibi IMF ibitangamo Inama mu rwego rwo kubibutsa ko umushoramari ari uw’ingenzi kandi ko aba agomba gufashwa kudahomba.
Itanga urugero rw’uko bigenda mu bihugu by’i Burasirazuba bwa Aziya, aho za Leta zifasha abashoramari mu gutuma imishinga yabo iramba, ikazabungukira.
Ziriya Leta zifasha imishinga ingana na 90% by’indi yose ishorwa muri biriya bihugu.
Afurika nayo igirwa inama yo gushyira ho izi gahunda.
Leta zisabwa no kurinda abashoramari gushora mu bice bitizewe, ni ukuvuga inzego z’ubukungu zishobora guhomba mu buryo bworoshye.
Urubyiruko rw’Afurika rusabwa gukora cyane, rukiga, rugashakashaka kandi rugahanga imishinga itamenyerewe ariko ibyara amafaranga.
IMF ivuga ko kugira ngo Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yongere izanzamuke mu bukungu bisaba ubuyobozi bwiza, imishinga ikoze neza, uruhare rw’abikorera no gukumira ubushyamirane hagati y’ibihugu.