Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Nkuru Y’Umutekano W’u Rwanda Yateranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Inama Nkuru Y’Umutekano W’u Rwanda Yateranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2023 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yaraye aganiriye n’ubuyobozi bukuru mu nzego zishinzwe umutekano.

Izo nzego ni ingabo z’u Rwanda, Polisi, Urwego rw’umutekano n’iperereza ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ibivugirwa mu nama nk’iyi biba ari amabanga y’igihugu.

Icyakora ni yo nama ya mbere yo kuri uru rwego ikozwe nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zihinduwe ubuyobozi zigahabwa Umugaba mukuru witwa Lt.Gen Mubarakh Muganga.

Niyo nama ya mbere kandi Juvénal Marizamunda yitabiriye nka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda.

Abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano bahuye na Perezida Kagame

Iyi nama y’umutekano iteranye mu gihe hari amakuru amaze iminsi atangazwa n’inzego zirimo n’iz’umutekano ko abarwanyi ba FDLR bari kototera u Rwanda.

Lt Col William Ryarasa uyobora ingabo mu bice bya Rubavu aherutse kubwira abaturage b’aho ko bagomba kuba maso kuko amakuru ahari avuga ko abarwanyi ba  FDLR bari hafi y’u Rwanda.

Yunzemo ko bari bafite n’umugambi wo gutera grenade mu Rwanda.

Lt Col Ryarasa yagize ati: “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”

Icyo gihe abaturage bijeje RDF ko bari maso, ko biteguye gufasha inzego z’umutekano kuwubungabunga.

Hari umunyamakuru ukorera muri DRC uherutse kuvuga ko imikoranire iri hagati ya FDLR n’ingabo za DRC ikomeye kandi iri ku rwego rwo hejuru k’uburyo ibiri gukorwa bishobora gutuma RDF itangiza intambara mu rwego rwo gukumira ko iki kibazo cyagera mu Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolanda Makolo nawe aherutse kuvuga ko ubuyobozi bwarwo butazemera ko hagira uruvogera kandi ko buzarinda abaturage barwo mu buryo bwose bwemewe n’amategeko.

TAGGED:FDLRfeaturedIngaboKagamePolisiRDFRubavuUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umushinjacyaha Yasuye Urwibutso Rwa Jenoside Aho Kayishema Aregwa Kwica Abatutsi
Next Article Afurika Na Caraibe Barasaba Indishyi Kubera Ubucakara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?