Dr. Jean Paul Mvogo ni umwarimu wa Politiki muri imwe muri Kaminuza zo mu Bufaransa, SciencesPo, Paris. Avuga ko kugira ngo u Rwanda ruzagire ba rwiyemezamirimo beza b’ejo hazaza, ari ngombwa ko abana bakiga mu mashuri abanza bigishwa kuzigama no gukoresha neza umutungo.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwitabira inama yahuje abakora mu rwego rw’uburezi barimo abo muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi, abo muri Minisiteri y’uburezi n’abandi.
Inama yahuje bariya bahanga yitwa Bettering Entrepreneurial Training In Africa, ibera muri Kaminuza ya AIMS iri mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Nyakabanda mu Karere ka Kicukiro.
Intego y’iyi nama y’umunsi umwe yari ugukangurira abanyeshuri ba Kaminuza gutangira gutekereza uko bazahanga imirimo, ibyo bitekerezo bikabazamo bakiri ku ntebe y’ishuri.
Ni umushinga Kaminuza ya SciencesPo na AIMS uterwa inkunga na Mastercard Foundation. ugamije ko abanyeshuri batangira gutegura uko baba ba rwiyemezamirimo kandi bigatangira bakiri ku ishuri.
Dr. Jean Paul Mvogo ukomoka muri Cameroun avuga ko ubusanzwe kwiyemeza kuba rwiyemezamirimo ari ikintu umuntu akwiye gutozwa hakiri kare kugira ngo azabikurane.
Avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge z’uko nibashora imari bashobora kuzahomba, ahubwo bakamenya ko iyo umuntu ahombye abikuramo isomo.
Ati: “ Abantu ntibari bakwiye gutinya guhomba kuko bashoye ahubwo bakwiye kujya bagerageza bikanga cyangwa bigakunda.”
Yasabye Leta y’u Rwanda gukomereza mu mujyo wo gufasha abakiri bato kugira ubumenyi bwo kwizigamira.
Ngo nibyo byafashije abatuye ibihugu nka Singapore, Amerika…kwiteza imbere, bikaba bigeze aho biri ubu.
Abanyeshuri bitabiriye iriya nama basabye abarimu babo n’abandi babatanze mu kazi ko kwiyemeza imirimo no kwiteza imbere, kubaba hafi bakabaha inama zifatika zizatuma batinyuka.
Bavuga ko n’ubwo kuba rwiyemezamirimo ari ukwiyemeza byinshi kandi bigoye, ariko ngo icy’ingenzi ni ukugira abajyanama beza kandi buri wese agashora aho abona amahirwe.
Umuyobozi muri Kaminuza nyafurika y’imibare na siyansi( AIMS) ushinzwe amasomo witwa Dr. Blaise Tchapnda avuga ko bateguye iriya nama bagamije kwigisha urubyiruko rw’Afurika uko rwakwihangira imirimo kandi ayo masomo akaguka ntagume mu Rwanda ahubwo akagera n’ahandi.
Ni igikorwa kizakorwa muri Cameroun, Ghana na Senegal.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’uburezi witwa Dr.Fabien Habimana yashimye ko za Kaminuza zihuje kugira ngo ziganire uko abazigamo batangira gutekereza kuzaba ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza.
Avuga ko bimwe mu byerekana ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye iyi gahunda ari uko yashyizeho ibigo nka Rwanda TVET Board n’ibindi bigo bifasha urubyiruko kwiga ubumenyi ngiro no kumva ko kwihangira imirimo bishoboka.
Abanyeshuri bitabiriye iriya nama ni abo muri za Kaminuza zitandukanye zirimo Africa Leadership Univeristy, Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Melon Univeristy na Kaminuza nyafurika y’imibare na Siyansi, AIMS.
Dr. Jean Paul Mvogo yigisha i Paris mu Bufansa muri Kaminuza bita SciencePo, Paris.
SciencesPo, Paris ni Kaminuza yigenga ikorera ahitwa Saint-Germain-des-Près hafi y’Inzu ndangamurage ikomeye ku isi yitwa Musée de Louvre.
Aha kandi niho iyi Kaminuza yashingiwe mu mwaka 1872.
Mu gice yubatswemo, niho hari imwe muri Kiliziya Gatulika za kera cyane mu Bufaransa kuko yashinzwe mu mwaka wa 543 Nyuma ya Yezu Kristu, ni nyuma y’imyaka mike ubwami bw’abami bw’Abaromani busenyutse.
Indi nkuru wasoma: