Itsinda ry’abantu 15 bavuye muri Leta ya Missouri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ryakiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza abaganiriza aho abona bashora imari.
Baje baturuka mu mujyi wa St. Louis, Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni itsinda riri mu Rwanda ngo rinoze ubufatanye mu bucuruzi, rishore imari mu bushakashatsi n’iterambere, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima na siporo hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa St Louis.
Aba bantu baje mu Rwanda nyuma y’uko hari Inama mpuzamahanga RDB yatabiriye iyigaragarizamo ko u Rwanda rwinjije miliyoni $ 247 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 aturutse mu bukerarugendo.
Bavugaga ko uwo mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni $ 158 zabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2022.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu ndetse n’abakora mu bukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, abikorera muri izo nzego n’abandi bose bagamije kwigira hamwe uko urwego rw’ubukerarugendo rwakorwa mu buryo bwiza.
Hagati aho muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $ 95, avuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye icyo gihe.
Ayo mafaranga kandi yanganaga n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu mwaka wa 2022.