Abayobozi ba Commonwealth hamwe na Guverinoma y’u Rwanda bemeje ko tariki 22, kugeza 24, Gicurasi, 2021 mu Rwanda hazabera inama y’abashoramari bo mu muryango wa Commonwealth.
Insanganyamatsiko igira iti: “ Gusubizaho imikorere ya Commonwealth.”
Iriya nama yiswe Commonwealth Business Forum ihuza abakora ubucuruzi mu bihugu bigize ririya huriro, ikazaganirirwamo uko ubucuruzi bwasubizwa mu buryo, binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
U Rwanda kandi ruzahabwa umwanya wo kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri, rusimbuye u Bwongereza.
Ubuyobozi bw’u Rwanda kandi bwishimiye ko ruzaba rubaye urwa mbere rwakiriye inama ikomeye kuri ruriya rwego kuva icyorezo COVID-19 cyaduka mu isi.
Inama y’abacuruzi muri Commonwealth( CBF) izategurwa ku bufatanye na Rwanda Development Board hamwe n’Inama Nkuru igenga ishoramari muri Commonwealth.