Connect with us

Ububanyi n'Amahanga

Abaturage Ba Misiri Baremeye Ab’ U Burundi

Published

on

Isangize abandi

Nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse kugirira mu Misiri akaganira na mugenzi Abdel Fattah Al-Sisi, Misiri yoherereje u Burundi ibiribwa mu rwego rwo kubufasha guhangana n’imirire nkene.

Indege nini yageze i Bujumbura izanye amata n’ibindi biribwa bifasha mu kubaka ibirinda umubiri.

Hashize iminsi itanu Perezida Ndayishimiye aganiriye na  Abdel Fattah  Sisi bimeranya ubufatanye muri byinshi.

Bemeranyije ku bufatanye mu burezi, mu bukerarugendo, umuco n’itumanaho.

Ikindi bemeranyijeho ni  ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’imikoreshereze y’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Abakuru b’Ibihugu byombi bahuye

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version