Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Yahuje Imitwe Yo Muri DRC Yigeze Kubera I Nairobi Yari Ikinamico- Dr Biruta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inama Yahuje Imitwe Yo Muri DRC Yigeze Kubera I Nairobi Yari Ikinamico- Dr Biruta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2023 4:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubwo yabwiraga inteko rusange y’Abadepite k’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, Dr. Vincent Biruta yavuze ko kuba inama yabereye i Nairobi itaratumowemo M23 kandi nawo ari umutwe witwaje intwaro, nta musaruro byatanze.

Ubusanzwe iriya nama yari igamije guhuza imitwe yitwaje intwaro ikorera muri DRC kandi ihakomoka ikaganira na Guverinoma ya DRC.

Dr. Vincent Biruta avuga ko kuganira hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro kandi igizwe n’abaturage ba DRC byari ikinamico kubera ko ngo imyinshi muri iriya mitwe, isanzwe ikorana na Guverinoma.

Kuba M23 igizwe n’abaturage ba DRC ariko ikaba itaratumiwe, kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nta kintu kinini abantu bakwiye kwitega.

Ku byerekeye amasezerano yasinyiwe i Luanda, Dr, Vincent Biruta avuga ko yari agamije kunga Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Rwanda.

Naho havuye mo amasezerano yasinywe, ariko ngo mu ngingo nyinshi zahasinyiwe ko zigomba gushyirwa mu bikorwa igarukwaho kurusha izindi ni iy’uko M23 itasubiye muri Sabyinyo Muri rusange umubano wacu n’ibihugu duturanye ni mwiza ariko ndaza gutinda ahari ibibazo.

Mu bibazo byose biri muri DRC, Dr. Biruta avuga ko u Rwanda rutagomba kubibazwa kuko bireba abandi barimo abakase imipaka mu gihe cy’ubukoloni batumye muri DRC haba abantu bavuga Ikinyarwanda, hanyuma abandi bagomba kubibazwa bakaba abayobozi ba DRC batubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye na M23.

Mu kiganiro cye , Dr. Vincent Biruta yavuze ko muri iki gihe kandi bibabaje kuba amahanga arebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati: “ Ubu bwicanyi nta bantu ku rwego mpuzamahanga babyamagana mu buryo buhagije. Ntabwo tuzi icyo amahanga ategereje kugira ngo abyamagane.”

Dr. Biruta yamaganye ibitero by’ingabo za DRC zigaba ku Rwanda haba mu ndege zimaze kuza mu kirere cyarwo ubugira gatatu ndetse n’ibitero bitatu byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa2021.

Icyo gihe ngo Leta y’u Rwanda yasabye iya DRC kureba ubwo bushotoranyi.

Yagarutse kandi ku bacanshuro 300 DRC yazanye ngo bazayifashe mu ntambara irimo ndetse igamije kuzatera u Rwanda.

Biruta avuga ko u Rwanda rwo rwiyemeje gukurikiza amasezerano rwashyizeho umukono kugira ngo amahoro agaruke mu karere ruherereyemo.

Ikibabaje ariko nk’uko Dr. Vincent Bituta abivuga, Guverinoma ya DRC igira ‘umwihariko wo gusinya amasezerano igahita iyibagirwa.’

Ahandi bihagaze bite:

Burundi:  Dr. Biruta avuga ko umubano waje mo ibitotsi guhera mu mwaka wa 2015 ubwo habaga igikorwa cyo guhirika ubutegetsi ariko bigapfuba mu Rwanda hakaza impunzi nyinshi z’Abarundi.

Buhoro buhoro ariko ngo umubano wagiye usubirana, abaturage baragenderanirana.

Biruta avuga ko umwaka ushize yayoboye intumwa z’u Rwanda mu Burundi ndetse ngo hari inama zitandukanye zahuje abayobozi ku mpande zombi.

Ibibazo bisigaye ariko hari uburyo bwo kubiganira bigasubira mu buryo.

Uganda: Ku byerekeye umubano hagati ya Kigali na Kampala, Dr.Biruta avuga kubaho igitotsi gikomeye ariko ngo n’aho ibintu byaje gusubira mu buryo, imipaka irafungurwa ibintu bisubira ku murongo.

Mu minsi iri imbere kandi hari inama izahuza abayobozi b’ibihugu byombi bige uko ibintu byarushaho kujya mu buryo.

Iyi nama izaba muri Werurwe, 2023.

Tanzania: Kigali na Dar –es Salaam ni imirwa mikuru ibanye neza kandi ngo bishingiye ku biganiro bimaze igihe biba hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ibishingiye ku bufatanye mu bya gisirikare.

Kenya na Sudani y’Epfo nk’ibihugu biba muri EAC bo nta gitotsi bigeze bagiranye n’u Rwanda.

Nairobi: Inyeshyamba Zirasaba DRC Kuziha Imbabazi Amahoro Agahinda

TAGGED:BirutaDRCfeaturedIntambaraM23MinisitiriRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Beretse Umuyobozi Wa IMF Imishinga Irengera Ibidukikije Bahanze
Next Article Nyamasheke: Ababyeyi Bimwe Imfashabere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?