Mu gihe gito kiri imbere Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irongera isubukurwa nk’uko amakuru dufite abivuga.
Uzaba ari Umushyikirano wa 18, uyu ukaba ari wo ugiye kuba kuva Icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, hari tariki 14, Werurwe, 2020.
Izaba kubera ko iteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kandi muri iki gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zikaba zarorohejwe.
Kugeza ubu ariko itariki nyayo iriya nama izatangirira ntiramenyekana.
Mu nama nk’izi zabanje, abitabiraga Umushyikirano babaga ari abayobozi mu nzego zitandukanye guhera ku nzego z’ibanze kugeza ko rwego rw’igihugu.
Ni Inama yigirwagamo ibibazo bireba igihugu, abayobozi bagahigura imihigo baba barahize mu mwaka w’imihigo washize, bakayihigurira imbere ya Perezida wa Repubulika bakanahiga indi.
Ni umwanya kandi abayitabiriye basasaga inzobe bakaganira ndetse bagatebwa nk’uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2016 ubwo umugabo witwa Habyarimana Joseph yasetsaga Abanyarwanda bose bari bakurikiye iriya nama.
Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2016.
Yababwiye uko yatangajwe n’ubwiza bwa Kigali Convention Center n’uburyo abo yari yasize iwabo i Rusizi mu Murenge wa Gikundamvura yabamenyeshaga uko yasanze iriya nyubako iteye.
The New Times yanditse ko kuri iyi nshuro umubare w’abantu bazitabira Inama y’Umushyikirano uzaba muto ugereranyije n’uko byahoze, byose bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko hari uwahandurira COVID-19.
Abatazashobora kwitabira mu buryo bw’imbona nkubone, bazabikurikirana bakoresheje iyakure.
Kubera ko Inama y’Umushyikirano iteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iyi nama igomba kuba buri mwaka keretse mu bihe bidasanzwe nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.