Hagati y’italiki 23 n’italiki 24, Mutarama, 2024 nibwo mu Mujyi wa Kigali hazateranira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba ibaye ku nshuro ya 19. Uretse gusuzuma aho iterambere rigeze mu baturage, hazanarebwa uko ubumwe mu Banyarwanda buhagaze n’icyakorwa ngo bukomeze gutezwa imbere.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga kandi ko muri iyi Nama y’igihugu y’Umushyikirano hazigwa uko urubyiruko rwakomeza kubakirwa ubushobozi kugira ngo rukomeze kugira uruhare mu bibera mu gihugu.
Ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda niyo iteganya Inama y’igihugu y’Umushyikirano.
Ni inama ihuza abayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile, abanyamahanga baba mu Rwanda n’inshuti zarwo zitumirwa hirya no hino ku isi bikozwe na Perezida wa Repubulika.
Abadashoboye kuwitabira mu buryo bw’imbonankubone, bawukurikiranira kuri radio cyangwa televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Bahabwa n’uburyo bwo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku ngingo ziba ziganirwaho.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19 izanarebera hamwe aho gahunda y’imyaka irindwi igamije iterambere rirambye igeze, iyo ikaba ari iyo National Strategy for Transformation( NST1) yatangiye mu mwaka wa 2017 ikarangira mu mwaka wa 2024.
Izaba kandi uburyo bwo kureba uko Abanyarwanda biyubatse mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Umushyikirano w’umwaka wa 2023 wabaye muri Gashyantare, 2023.