Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege u Burusiya Bwahaye DRC Zacanye Umuriro Kuri M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indege u Burusiya Bwahaye DRC Zacanye Umuriro Kuri M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2022 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indege z’intambara za DRC ziri  gusuka bombe nyinshi mu bice abarwanyi ba M23 bamaze iminsi barigaruriye. Ni indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, DRC yakuye mu Burusiya.

Ku rundi ruhande, abarwanyi ba M23 bavuga ko ibyo DRC iri gukora ari ikimenyetso gifatika cy’uko ishaka intambara yeruye.

Bongera ho ko ikibabaje atari uko ziriya ndege ziri kubarasa, ahubwo ari uko ziri kwica abasivili kuko bombe zitarobanura.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa Politiki witwa Lawrence Kanyuka yatanze impuruza k’umuryango mpuzamahanga.

Ati: “M23 iratangariza imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ko  Guverinoma ya Congo iri gukoresha indege zitandukanye z’intambara zirimo na za kajugujugu igasuka ibisasu biremereye mu gace gatuwemo n’abaturage. Izi ndege  ziri kwica inzirakarengane, bari kwica abaturage batagize icyo babatwaye.”

Lawrence Kanyuka

M23 ivuga ko iki cyemezo cya Congo cyo kugaba ibitero  aho yigaruriye kiri butware ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’ihungabana ry’ikiremwa muntu muri ako gace ndetse ngo bigaragaza neza ko DRC itifuza amahoro.

Kanyuka yunzemo ati: “Byumvikana neza ko Guverinoma ya Congo idashaka amahoro ikomeje guhagarara ku cyemezo yafashe  cyo gushaka intambara. Yatesheje agaciro icyemezo cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na Afurika y’Iburasirazuba gihamagarira impande zose kujya mu biganiro.”

Uyu mutwe uvuga kandi ko abayobozi b’iki gihugu bagikomeje amagambo y’urwango ndetse anahembera Jenoside bityo ko biri guca abaturage mo ibice.

Mu tangazo rya M23,  ivuga ko igishyize imbere ibiganiro byihuse na Guverinoma ya Congo, hagamijwe gushakira amahoro abaturage n’igihugu ariko ko izakomeza kurinda abaturage b’aho yafashe.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) biherutse gutangaza ko Congo ikwiye gucisha bugufi ikajya mu biganiro na M23, igashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Nairobi ndetse na Luanda.

Ibi ariko bisa no kugosorera mu rucaca kubera ko Guverinoma ya DRC iherutse no gusaba urubyiruko kwitabira kujya mu gisirikare.

Sukhoi-25 ni indege zakozwe n’Abarusiye mu myaka ya 1970.
TAGGED:AbarusiyaDRCfeaturedIndegeIntambaraM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Embaló, Georgieva, Mnangagwa…Bamwe Mu Bayobozi Baganiriye Na Kagame
Next Article Umunyamakuru Wa Reuters Yirukanywe ‘Shishi Itabona’ Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?