Indege u Burusiya Bwahaye DRC Zacanye Umuriro Kuri M23

Indege z’intambara za DRC ziri  gusuka bombe nyinshi mu bice abarwanyi ba M23 bamaze iminsi barigaruriye. Ni indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, DRC yakuye mu Burusiya.

Ku rundi ruhande, abarwanyi ba M23 bavuga ko ibyo DRC iri gukora ari ikimenyetso gifatika cy’uko ishaka intambara yeruye.

Bongera ho ko ikibabaje atari uko ziriya ndege ziri kubarasa, ahubwo ari uko ziri kwica abasivili kuko bombe zitarobanura.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa Politiki witwa Lawrence Kanyuka yatanze impuruza k’umuryango mpuzamahanga.

- Advertisement -

Ati: “M23 iratangariza imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ko  Guverinoma ya Congo iri gukoresha indege zitandukanye z’intambara zirimo na za kajugujugu igasuka ibisasu biremereye mu gace gatuwemo n’abaturage. Izi ndege  ziri kwica inzirakarengane, bari kwica abaturage batagize icyo babatwaye.”

Lawrence Kanyuka

M23 ivuga ko iki cyemezo cya Congo cyo kugaba ibitero  aho yigaruriye kiri butware ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’ihungabana ry’ikiremwa muntu muri ako gace ndetse ngo bigaragaza neza ko DRC itifuza amahoro.

Kanyuka yunzemo ati: “Byumvikana neza ko Guverinoma ya Congo idashaka amahoro ikomeje guhagarara ku cyemezo yafashe  cyo gushaka intambara. Yatesheje agaciro icyemezo cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na Afurika y’Iburasirazuba gihamagarira impande zose kujya mu biganiro.”

Uyu mutwe uvuga kandi ko abayobozi b’iki gihugu bagikomeje amagambo y’urwango ndetse anahembera Jenoside bityo ko biri guca abaturage mo ibice.

Mu tangazo rya M23,  ivuga ko igishyize imbere ibiganiro byihuse na Guverinoma ya Congo, hagamijwe gushakira amahoro abaturage n’igihugu ariko ko izakomeza kurinda abaturage b’aho yafashe.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) biherutse gutangaza ko Congo ikwiye gucisha bugufi ikajya mu biganiro na M23, igashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Nairobi ndetse na Luanda.

Ibi ariko bisa no kugosorera mu rucaca kubera ko Guverinoma ya DRC iherutse no gusaba urubyiruko kwitabira kujya mu gisirikare.

Sukhoi-25 ni indege zakozwe n’Abarusiye mu myaka ya 1970.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version