Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege Ya Habyarimana Igwa Ntitwahise Tubimenya-Tito Rutaremara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Indege Ya Habyarimana Igwa Ntitwahise Tubimenya-Tito Rutaremara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2022 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda Tito Ruteramara avuga ko ubwo indege y’uwahoze ayobora u Rwanda Juvénal Habyarimana yahanurwaga Inkotanyi zari ziri muri CND zitahise zibimenya ahubwo ngo zabibwiwe n’umusirikare wari ucunze umutekano warebye mu kirere abona ikintu kirashya!

Mu butumwa yacishije kuri Twitter avuga uko byagenze aho yari ari nyuma y’uko indege ya Habyarimana  ihanuwe, Hon Tito Ruteramara hari aho yanditse ati: “ Indege ya Habyarimana igwa ntitwabimenye, ariko umusirikare wacu wari hejuru ya CND yatubwiye ko yabonye ikintu cyaka mu kirere hafi yo kwa Habyarimana ariko ntiyamenya icyo aricyo…”

Icyakora ngo mu iryo joro bimaze kumenyekana ko burya yari indege ya Habyarimana hari abagumye muri CND baraharara.

CND( Conseil National de Développement) ni uko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yitwaga muri kiriya gihe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingero atanga z’abaraye muri iriya nyubako icyo gihe ni  Amb. Nsengimana Joseph wari umwe mu bayobozi ba Parti Libéral( PL) ndetse n’uwari uhagarariye Croix Rouge International de Génève mu Rwanda.

Abandi ni abari bahagarariye imiryango itari iya Leta, abahagarariye amadini n’abandi.

Rutaremara avuga kandi ko ubwo we na bagenzi be b’Inkotanyi bari bari mu Nteko ishinga amatgeko hari Abanyarwanda ‘benshi’ bazaga kureba Inkotanyi bakaziganiriza.

Ku rundi ruhande ariko, nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe, ibintu byarahindutse, Inkotanyi zibuzwa kongera kuganira n’Abanyarwanda bazaga kuzisura kandi birumvikana ko nabo batemererwaga kugera kuri CND.

Nyuma y’uko iriya ndege ihanuwe, muri iryo joro  Inkotanyi zari ziri kuri CND zatangiye kuraswaho n’abajepe.

- Advertisement -

Rutaremara kandi avuga ko muri iryo joro buri muntu wese yageragezaga kugira ngo arebe aho yakura amakuru, yumve neza ibibazo byabaye.

Ngo ahagana  saa yine  CND yatangiye kuraswaho, abasirikare b’Inkotanyi bakora indake  kuri rond-point igana ku bajepe n’ahandi hazengurutse CND kugira ngo bakumire ingabo z’u Rwanda ntizinjire muri CND.

Ibi byatumye nta musirikare n’umwe washoboye kuhinjira.

23/23.Muri icyo gitondo cy’uwo munsi bakuraho numero zose zitangirwa 8 zari mu gice cya Remera twari turimo,batubuza kuganira n’abanyarwanda bari muri Kigali dusigara dukoresha ibyombo n’uburyo bundi bwa message. Iryo joro ntawasinziriye

END.

— Tito Rutaremara (@titorutaremara4) April 9, 2022

Amasezerano ya Arusha yateganyaga ko mu gihe mu gihe mu gihugu haba ikintu kidasanzwe nka kiriya hari akanama k’abantu 12, batandatu kuri buri ruhande, kagombaga kucyicarira kakagifataho umwanzuro.

Ikibazo, nk’uko Rutaremara abivuga, ni uko abo ku ruhande rwa Leta yayoboraga u Rwanda muri kiriya gihe, babyanze!

Kariya Kanama kari kariswe Political and Military Joint Committee.

Indege ya Habyarimana igihanurwa, abajepe ngo bahise batangira kwica Abatutsi n’abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta.

Inkuru y’urupfu rwa Habyarimana yamenyekanye hamaze gucya, RTLM irabitangaza ndetse n’ibigo mpuzamahanga by’itangazamakuru birabivuga.

Hari n’abaturage bahamagaraga Inkotanyi bazibwira iby’iriya ndege.

Iryo joro ntawasinziriye kandi ngo  abayobozi bahise bakuraho telefoni zitangirwa n’umubare w’umunani(8) zari ziri mu gace Inkotanyi zari ziherereyemo, babikora mu rwego rwo kuzibuza kuganira n’Abanyarwanda.

Icyasigaye gikora icyo gihe ni ibyombo bya gisirikare n’ubundi buryo bwa ‘message.’

Hagati aho ariko, Tito Rutaremara akimara kumenya ibyabaye akabona ko n’abajepe bari kurasa ku Nkotanyi, yafashe telefoni ahamagara abantu batandukanye yumvaga ko bashobora gutuma abajepe badakomeza kurasa kuri CND.

Nka saa munani z’ijoro Rutaremara yahamagaye  Jacques-Roger BOBO wari Umukuru wa MINUAR  mu rwego rwa Politiki akaba yari ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN mu Rwanda amubaza hari icyakozwe ngo kwica abantu  cyane cyane Abatutsi no kurasa kuri CND bihagarare.

Yamubajije ndetse niba azi ibyabaye, undi amusubiza ko ‘ntabyo azi.’

Yahamagaye na  General Roméo Dallaire wayobora MINUAR aramubaza ati: “Ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa? “

Undi aramusubiza ati:“Umva re, tuvuye mu nama muri Ambasade y’Abafaransa.”

Tito yungamo aramubaza ati:  “Ese hari bande?”

Undi amubwira ko hari bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakuru, Jacques-Roger Bobo, Ambasaderi w’Abafaransa, uwa Amerika, uwa Abadage n’uwa Tanzania.

Yabamubwiye ko hashyizweho n’Akanama  k’abasirikare kagombaga kuba kayoboye u Rwanda kari gakuriwe na General Marcel Gatsinzi yungirijwe na General Augustin Ndindiriyimana.

Dallaire yabwiye Rutaremara ko uwari uyoboye kariya Kanama yari General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi yari ari muri Butare kandi ko atashoboraga kugaruka i Kigali kubera umutekano mucye.

Ati: “ Ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana” arangije amuha telefone ye.

Yunzemo abaza Dallaire ati: “Ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi?”

Dallaire ati: “Yakubeshye”.

Rutaremara yahamagaye  General Ndindiriyimana amubaza icyo ateganya gukora kugira ngo kwica Abatutsi byakorwaga n’Abajep bihagarare.

Ndetse ngo hari n’abaminisitiri bari bapfuye uw’ibanze bahereyeho akaba yari Minisitiri w’Intebe n’ushinzwe itangazamakuru.

Impamvu bahereye kuri bo bakabica ngo kwari ukugira ngo bababuze kuvugira kuri Radio, babwira Abanyarwanda ibyabaye.

Ubwo yahamagaraga Gen Ndindiriyimana undi yaramwitabye arayifata, Rutaremara ati: “Ese abajepe ko bakomeje kwica abantu ukaba wari wambwiye ko ugiye kureba kandi ko ntacyahindutse bagikomeje baturasa murabona dukomeza kurebera bica abantu?”

Undi arimyoza aramusubiza ati: “Ibintu birakomeye.” Ahita akuraho telefoni.

Tito Rutaremara kandi yahamagaye Col Bagosora amubwira ko Gen Ndindiriyimana yamubwiye ko ari we[Bagosora] wahagarika abajepe n’Interahamwe ntibakomeze kwica abantu.

Undi yaramusubije ati: “ Reka turebe” ahita akata telefoni hashize nk’isaha yongeye kumuhamagara ntiyamwitaba.

Bemeriki Valérie wahoze ari umunyamakuru kuri RTLM yigeze kubwira Igihe ko hari akanama kahurije ba Perezida b’Interahamwe n’abasirikare bakuru muri Camp Kigali banzura ko Abatutsi bose bagomba gupfa.

Inkotanyi zamaze kubona ko Abatutsi bakomeje kwica zifata umwanzuro wo gutabara, ni uko intambara yo kubarokora no gukuraho Guverinoma yabakoreraga Jenoside.

TAGGED:BagosorafeaturedInkotanyiJenosideRTLMRutaremara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Macron, Le Pen…Uko Amajwi Y’Abashaka Kuyobora u Bufaransa Ahagaze
Next Article Ngororero: Aravugwaho Kwica Umugore We Bapfa Ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?