Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe icyicaro cya Radio ya DRC, Ishami rya Goma.
Bivuze ko bafite igikoresho kizabafasha kugeza ku baturage gahunda babafitiye n’amabwiriza bashaka ko akurikizwa.
Hari nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbare tariki 27, Mutarama, 2025 yatumye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihungira mu Rwanda, abakozi ba MONUSCO n’indi miryango mpuzamahanga nabo biba uko.
Mugenzi wacu ukorera UMUSEKE uri Goma avuga ko hari izindi radio na television zikorera muri uyu Mujyi zahagaritse imirimo.
Ikindi ni uko n’iminara y’ibigo by’itumanaho, televiziyo na radiyo biri kugenzurwa na M23.
Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbere yatumye M23 ifata igice kinini cya Goma ndetse ihita itangaza ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagarara.
Itangazo ryawo hari aho rigira riti: “Turasaba abaturage bose ba Goma gutuza. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu”.
Ku rundi ruhande Radio Okapi ivuga ko ingabo za DRC zarangije kwisubiza iyo radio na television.
Iki kinyamakuru gikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kivuga ko kuri uyu wa Mbere abasirikae ba Leta bisubije radio na television nyuma yo kurasana bikomeye na M23.
Gitangaza kandi ko hari abaturage biraye mu maduka ya bagenzi babo barayasahura.
Ubwo busahuzi bwabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma nacyo kivugwaho kuba cyafashwe na M23.
Ku byerekeye uko ibintu byifashe hakuno mu Rwanda, inzego z’umutekano zahagurutse kugira ngo abatuye i Rubavu batuze.
Umuvugizi wa RDF witwa Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari ibisasu byaguye mu Rwanda byica abaturage batanu, abandi barakomereka.
Gusa yahumurije abandi baturage ko ibintu ubu biri mu maboko ya RDF bityo ko bakwiye gutuza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, RBA izindutse ivuga ko ibintu byasubiye mu buryo, ko abaturage batangiye imirimo yabo, abafundi n’abamotari bakaba bazindukiye mu kazi.
Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya imyirondoro y’abahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri DRC.
Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibisasu bivayo ni iya Busasamana, Cyanzarwe na Rugerero.