Indi Jenoside ‘Irashoboka’ Muri Ethiopia

Imiryango 15 itari iya Leta kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukoma mu nkokora ibiri kubera muri Ethiopia ifata nk’ibimenyetso bikomeye bibanziriza Jenoside nyirizina.

Ivuga ko kuba muri Ethiopia hari imvugo zaganisha ku bantu runaka zibita ‘kanseri’ cyangwa ‘shitani’ ntaho bitaniye n’amazina ‘inzoka’ , ‘inyenzi’ yitwaga Abatutsi bo mu Rwanda mbere y’uko bakorerwa Jenoside mu mwaka wa 1994.

Ikibabaje, nk’uko iriya miryango ibivuga, ni uko Umuryango w’Abibumbye utitaye na gato ku bibera muri Ethiopia kandi ngo ari ibintu bikomereye abantu b’aho.

Ni igihugu kimaze iminsi mu ntambara kandi hari raporo z’imiryango itandukanye zavuze ko muri iriya ntambara impande zombi( Leta ya Addis Ababa n’abarwanyi ba Tigray) bakoze ibyaha byiswe iby’intambara.

- Kwmamaza -

Leta yo ndetse ngo yageze n’aho ifunga inzira imodoka zacagamo zigemuriye impunzi ibyo kurya kugira ngo zitabigeza no ku barwanyi.

Ibi byagize ingaruka ku baturage batari bafite aho bahuriye n’intambara.

Iby’iri yicarubozo byatangajwe na Komisiyo ihuriweho n’Abakozi ba UN ndetse n’Ikigo cya Ethiopia gishinzwe uburenganzira bwa muntu, Ethiopian Human Rights Commission (EHRC).

Hari abasivili bishwe nabi n’ingabo za Ethiopia abandi bakorerwa iyicarubozo, abagore bafatwa ku ngufu ndetse hari n’abantu barigishijwe.

Itangazo rihuriweho n’abahanga bo mu Miryango itari iya Leta15 twavuze haruguru, rigira riti: “ Umuryango w’Abibumbye wari ufite ibikenewe byose ngo utabare Abatutsi bo mu Rwanda, ariko watereye agati mu ryinyo  baricwa. Duhanganyikishijwe n’uko ibyabaye muri kiriya gihugu bishobora kuba no muri Ethiopia. Turashaka ko abantu barebera ku byabaye mu Rwanda, bakarinda ko byakongera kubaho.”

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko buri gihe Jenoside ibaho mu bihe by’intambara cyangwa by’amage akomeye.

Mu bihe nk’ibyo nibwo abanyapolitiki bari ku butegetsi bwabwira abantu bamwe ko ibyago bafite muri icyo gihe kigoye babitewe n’abandi runaka.

Abo bantu bagizwe nyirabayazana b’ibyago rusange ku baturage, bahita bahinduka umuhigo, bagahigirwa hasi kubura hejuru.

Kubica biroroha cyane cyane ko baba barabanje kwamburwa ubumuntu, bakitwa inyamaswa mbi nk’inzoka, inyenzi, imisundwe none muri Ethiopia hari abitwa kanseri na shitani.

Bivugwa ko muri iki gihe abaturage bugarijwe na Jenoside ari abo mu Burengerazuba bwa Tigray, iyi ikaba ari Intara yari imaze iminsi mu ntambara n’ubutegetsi bw’i Addis Ababa.

Raporo y’imiryango yigenga yaraye iburiye Isi ko muri Ethiopia hashobora kuzaba intambara yasinyweho n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bo mu Ihembe ry’Afurika ryitwa  Hala Al Karib ndetse na mugenzi we uyobora ikigo kiga iby’uburenganzira bwa muntu kitwa Human Rights Institute of South Africa witwa Corlette Letlojane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version