Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indirimbo Nshya Ya Meddy Yateje Amahari Mu Bahanzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Indirimbo Nshya Ya Meddy Yateje Amahari Mu Bahanzi

admin
Last updated: 27 July 2021 12:52 pm
admin
Share
SHARE

Uburyo indirimbo nshya ya Meddy yujuje miliyoni imwe y’abantu bayirebye kuri YouTube mu minsi ibiri gusa, ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bahanzi.

Bamwe babifashe nk’ikintu gikomeye kigaragaza urwego uyu muhanzi amaze kugeraho mu Rwanda no hanze yarwo, abandi babifata nk’aho hari amayeri yakoreshejwe mu kuzamura umubare w’abantu bayirebye kuri YouTube, arenze kuba indirimbo ikunzwe n’abantu benshi.

Médard Ngabo aheruka gukora amateka mu bahanzi bo mu Rwanda ubwo indirimbo ye nshya My Vow igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi Mehfira, yarebwaga n’abantu miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa isohotse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ikintu cyashimishije benshi mu bakunzi b’umuziki we, abandi batangira kuvuga byinshi bashingiye ku buryo abahanzi bo mu Rwanda kugira ngo indirimbo irebwe n’abantu miliyoni imwe bisaba kwiyuha akuya.

Ibyo bigahuzwa n’uko indirimbo Away ya Ariel Ways na Juno Kizigenza nk’imwe mu ndirimbo nshya ziheruka gusohoka mu Rwanda, yujuje miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Katapilla ya Bruce Melodie iri mu zikunzwe muri iki gihe yo byayifashe ukwezi.

Uretse izo, nk’indirimbo Habibi ya The Ben yakunzwe yasohotse mu 2017, kugeza ubu iracyari ku bantu ibihumbi 496 bayirebye kuri YouTube .

Nubwo abantu benshi batinze ku ndirimbo ya Meddy yari yujuje miliyoni imwe, ntabwo bibuza ko indirimbo Slowly aheruka gushohora imaze kurebwa n’abantu miliyoni 52.

Mu gihe u Rwanda rutuwe n’abantu miliyoni 13 kandi bose badakoresha internet, bigaragaza ko indirimbo ze zirebwa n’abantu benshi cyane bari hanze y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ubwo amagambo yajyaga kuba menshi, hari ubutumwa bwitiriwe Juno Kizigenza bishoboka ko bwasibwe ku mbuga nkoranyambaga, busa n’ubwagarukaga kuri Meddy.

Bugira buti “Umwami watorotse se? Umwami cyangwa umwamikazi bari ino ntabwo ari ishyanga.”

Ubu butumwa ntabwo buvugwaho rumwe

Ubwo butumwa bwaje guhuzwa n’ubwa Teta Diana umenyerewe mu muziki gakondo.

Yanditse kuri Twitter ko gufungura umurongo wa YouTube cyangwa Channel ari ubuntu, ariko kugira ngo ugwize umubare munini w’abarebye ibyo washyizeho bishobora kugurwa.

Yakomeje ati “Ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n’ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

Ubutumwa buvuga ko abarebye indirimbo bagurwa bwateje impaka nyinshi

Iyo ntero yikirijwe na Jules Sentore na we ukora umuziki gakondo, wabwiye Teta Diana ko amuvugiye ibintu.

Umvugiye ibintu gusa ndagushimye kuba ubikomojeho nyabu https://t.co/MsK7eRPGCW

— Jules Sentore 🎶 (@julesentore) July 26, 2021

Nyuma Teta Diana ariko yaje kuvuga ko ubutumwa bwe abantu babufashe nabi, babuhuza n’ibintu bitari byo.

Iyo uteye ibuye mugihuru kikavumbukamo inyoni zikaguruka ntukaziruke inyuma

— Jules Sentore 🎶 (@julesentore) July 27, 2021

Nyuma y’ubutumwa bw’abantu benshi, umuhanzi Tom Close yaje kwandika ko Meddy ari isomo ku muzika wo mu Rwanda, ku buryo abandi bahanzi bakwiye kureka amashyari.

#Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu #Rwanda.

— Tom Close 🇷🇼 (@tomclosetweets) July 27, 2021

😂 😂 comments zo zigurirwahe?? Let’s celebrate than belittling each other ! One love https://t.co/lfQo2qnIaC

— Bruceintore (@BruceIntore) July 26, 2021

To all my Rwandan YouTubers ntihagire umuntu ukubeshya ngo araguha aka app kagura views cg subscribers❌ Binakunze I promise you ko Cano yawe nta na 24hrs ishobora kumara @YouTube itarayisiba & you’ll lose everything 🚫Please be aware 🙏🏿 pic.twitter.com/hCrEfDjjcD

— Erno250 (@Ernesto_ugeziwe) July 26, 2021

Jule nawe urimo hano😂 https://t.co/lP6JFOe1gl

— F I N D G O D ° (@Robenn__) July 26, 2021

.@Knowless1butera yararirimbye ati:

“Nyigisha kwishimira intsinzi y’abandi, nyigisha kubigiraho undinde ishyari.” pic.twitter.com/qOqwv8IUbd

— Ngango Elican 🇷🇼 (@elicanngango) July 27, 2021

Sinkeka ko @Meddyonly yaguze views. Afite subscribers barenga 500k kuri youtube, kuri instagram akagira followers 251k, ubwo ni ko n'umugore we ukomoka mu gihugu gituwe n'abaturage 112M afite benshi bamukurikira. Wanagenzura uko izina rye cg indirimbo byabaye trend kuri Twitter

— Micomyiza Jean-Baptiste (Mico) (@micomyizajohn) July 27, 2021

Mu Rwanda umuntu wenyine ukwiriye guhagarara agahangana na #Meddy kuri Views ni umwe gusa,
uwo muntu yitwa #KARYURI 🤣🤣🤣🤣🤣🤣 Ibindi ni Urucabana rwose🤣
abenshi ntanubwo mwari mubizi. 👇🏽
32M ( 9 months )
20M ( 7 months )
11M ( 1 Year ) pic.twitter.com/kWO7Wrt9Fl

— MC BR1AN🇷🇼 (@ShemNateteBrian) July 27, 2021

 

TAGGED:Jules SentoreJuno KizigenzaMeddyTeta DianaTom Close
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Maneko Ba Israel Bafatiwe Muri Iran
Next Article Botswana Yohereje Abasirikare Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?