Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Gianni Infantino, yahakanye yivuye inyuma ibirego bivuga ko UEFA yaba yarahaye amafaranga umugore bivugwa ko bari bafitanye umubano wihariye, mu gihe Infantino yari Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango w’u Burayi.
Ibi birego byatangajwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru The Daily Telegraph, rivuga ko UEFA yaba yarahaye uwo mugore amafaranga yo gutandukana n’akazi (severance payment) nyuma y’umubano bivugwa ko yari afitanye na Infantino.
Infantino yari Umunyamabanga Mukuru wa UEFA kuva mu 2009 kugeza mu 2016, mbere yo gutorerwa kuyobora FIFA.
Umuvugizi wa Infantino yabwiye The Telegraph ko Perezida wa FIFA abihakana yivuye inyuma kandi ko ibyo birego bidafite ishingiro.
Ati: “Perezida wa FIFA Gianni Infantino ahakana yivuye inyuma ibi birego, kandi ntabwo ari ukuri na gato. Kuvuga ko yaba yaragize imyitwarire idakwiye cyangwa akica amategeko n’amabwiriza ni ugusebanya.”
Yakomeje avuga ko nta mukozi wa UEFA cyangwa FIFA wigeze atanga ikirego ku myitwarire ya Infantino, kuko ngo nta kintu nk’icyo cyigeze kiba.
Nubwo Infantino ahakana ibirego bivuga ko yaba yaragize imyitwarire idakwiye, UEFA yemeje ko hari amafaranga yahawe uwo mugore uvugwa muri iyi nkuru.
UEFA yavuze ko ayo mafaranga yari agamije kwishyura amafaranga y’amasomo ye mu ishuri ry’ubucuruzi ryo muri ako karere.
Iri shyirahamwe ryavuze ko ayo mafaranga yatanzwe hakurikijwe amabwiriza yariho icyo gihe.
Icyakora, UEFA yavuze ko ayo mabwiriza yaje gukazwa nyuma, ubu akaba ashingiye ku bipimo by’imiyoborere n’imyitwarire bigomba gukurikizwa mu muryango ukomeye kandi uzwi ku rwego mpuzamahanga.
The Telegraph ivuga ko amafaranga uwo mugore yahawe yageraga kuri miliyoni y’amafaranga akoreshwa mu bwongereza bita Pound nubwo UEFA yo yibanze ku gusobanura impamvu ayo mafaranga yatanzwe n’uko yakoreshejwe.
Ibi birego bije mu gihe Infantino ari ku kindi gitutu
Ibi birego byiyongereye ku bibazo Perezida wa FIFA asanzwe ahanganye na byo, cyane cyane nyuma y’umushinga utarakunze wo gushaka abashoramari bigenga bajya bagura imigabane mu bikorwa by’Igikombe cy’Isi.
Infantino w’imyaka 56 yasabye imbabazi ku “makosa” yakozwe muri iyo gahunda, ariko ntiyeguye ku mwanya we nyuma yo kubona ko ashyigikiwe n’abayobozi bakuru ba FIFA mu nama yabereye muri Maroc ku wa Gatatu.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi n’amakipe amwe yo ku mugabane w’u Burayi nayo byagaragaje ko bishobora kwanga kwitabira ibikorwa bya FIFA, bavuga ko hari ibyo basaba bitarubahirizwa, nubwo gahunda yo gushaka abashoramari yigenga yari yamaze guhagarikwa.
Infantino amaze imyaka isaga 20 mu buyobozi bw’umupira w’amaguru
Infantino yinjiye muri UEFA mu mwaka wa 2000, aza kuba Umunyamabanga Mukuru wayo mu 2009.
Mu 2016 ni bwo yatorewe kuba Perezida wa FIFA, asimbura Sepp Blatter.
Kugeza ubu, ibirego bivugwa ku mubano we n’uwo mugore ntibiremezwa nk’ukuri n’urwego rwigenga rwabishyize ahagaragara, kandi Infantino akomeje kubihakana.
Nubwo hari abamusaba kwegura, Infantino aracyafite abayobozi bakomeye bamushyigikiye.
CONMEBOL, ihagarariye umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo, hamwe na CAF, ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, byagaragaje ko bimushyigikiye.
Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri Mexico, kimwe mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi, ndetse n’iry’Argentina, igihugu cyageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka, na yo ari mu bamushyigikiye.
Kuri ubu, Infantino aracyari Perezida wa FIFA, mu gihe ibibazo bijyanye n’imiyoborere ye, gahunda z’ishoramari ndetse n’ibirego bishya byatangajwe n’itangazamakuru bikomeje kumushyiraho igitutu utamenya uko kizarangira.

