Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Infantino Na Biruta Bagiye Gufungura Ikicaro cya FIFA i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Infantino Na Biruta Bagiye Gufungura Ikicaro cya FIFA i Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2021 11:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa FIFA Bwana Gianni Infantino ari mu Rwanda aho agiye gufatanya na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta gufungura ikicaro cya FIFA mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yateranye tariki 04, Mutarama, 2021 niyo yemeje ko FIFA yagira icyicaro kidahoraho mu Rwanda.

Kuba FIFA yagira ikicaro kidahoraho mu Rwanda  ntacyo birutwaye…

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bwana Regis Uwayezu yageze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda  ko   amafaranga FIFA ibaha  iyatanga mu byiciro bitewe na gahunda y’ibikorwa biteza imbere ruhago mu Rwanda.

 Ibi bituma politiki n’igenamigambi byayo bihinduka mu myaka ine.

Icyo gihe yavuze  ko FIFA itanga $ 500 000 agenewe ibikorwa by’umwaka muri rusange, igatanga andi $500, 000 igihe hari ibikorwa by’iterambere ry’umupira byagaragajwe, akaza ari inkunga.

Ibyo ifasha ni ibikorwa 10 kimwe kikabarirwa $50,000 kugeza kirangiye.

FIFA izakorera muri iyi nzu

Mu myaka ibiri FIFA itanga $100,000 (buri mwaka ni $50,000) agenewe kugurwamo ibikoresho, itanga $200,000 agenewe ingendo n’amacumbi ku makipe y’ibihugu.

Aya  u Rwanda ruyagenera amakipe y’abakiri bato agatangwa buri mwaka.

FIFA itanga kandi $2 000,000 mu myaka ine (buri mwaka ni $500,000) azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere umupira w’amaguru ubishatse ayafatira rimwe.

Uretse ibyo kandi,  FIFA ifasha mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ba FERWAFA mu bijyanye n’amahugurwa.

Ku rubuga rwa FIFA hariho ko ibiro byayo biri mu Busuwisi ariko ikagira n’ibindi bidahoraho hirya no hino ku Isi.

 Mu bindi bihugu FIFA ifitemo ibiro bidahoraho harimo u Buhinde, Malaysia, Nouvelle Zèlande, Panama, Paraguay, Senégal, Barbados, Africa y’Epfo, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Kuri uyu wa Gatanu nibwo FIFA yatangiye gukorera mu Rwanda
TAGGED:BirutafeaturedInfantino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ivi Rifite Imvune Tuyisenge Jacques Yaripfukamishije Asaba Umubano
Next Article Urwego Rw’Imari Mu Rwanda Ruhagaze Rute Muri Ibi Bihe?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?