Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za DRC Zatangiye Kuva Muri Uvira Zihungira Kalemie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za DRC Zatangiye Kuva Muri Uvira Zihungira Kalemie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 4:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Uvira ibintu biri gufata indi sura nyuma y’uko abasirikare ba DRC batangiye kuhava berekeza mu Mujyi wa Kalemie.

Abenshi mu basirikare b’iki gihugu bari kugana ahari ubwato ngo bambuke bagana muri Kalemie, bakuremo akarenge M23  itarabageraho.

M23 ikomeje kotsa igitutu izo ngabo zifatanyije n’iz’Uburundi kandi izi ngabo zari zaraburiwe n’abarwanyi ba M23 ko zishatse zataha mu Burundi hakiri kare.

Icyakora Umuvugizi wazo ku rwego rw’igihugu yavuze ko ingabo z’Uburundi zitava muri Kivu y’Amajyepfo nubwo ziri gushyirwaho igitutu.

Muri iki gihe ubwo ingabo za DRC ziri kuva muri Uvira, hari kwibazwa niba iz’Uburundi zizabasha gukoma imbere abarwanyi ba M23 bariye karungu.

Kutagira ibikoresho no kuba hari benshi muri bo batarahembwa umushahara w’amezi menshi biri mubyongerera ingabo z’Uburundi gucika intege.

Indi ngingo ishobora kuba ica intege aba basirikare ni uko na bagenzi babo bapfiriye mu ntambara barwana na M23 ubutegetsi bw’Uburundi butigeze bubibahera icyubahiro ngo bashyingurwe nk’intwari.

Kuba Kamanyola yaraye ifashwe byatumye abantu babona ko na Uvira nayo itari butere kabiri idafashwe.

Ikindi kivugwa muri kariya gace ni uko hari imfungwa nyinshi zasohotse muri gereza ya Uvira, zihabwa uburyo bwo kwidegembya, bikaba ikimenyetso cy’uko abo nabo bashobora kwifatanya na AFC/M23 mu kurwanya ubutegetsi bwari bwarabafunze.

TAGGED:AFC/M23featuredIngaboKalemieKurwanaUmutekanoUvira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Polisi Yafashe Ukekwaho Kwiba Akoresheje Imfunguzo Yacurishije
Next Article Igitutu Cya M23 Cyatumye Tshisekedi Ajya Kuganira Na Ruto Uyobora EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?