Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za DRC Ziravugwaho Kugurisha Cacao Ya Magendu Muri Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za DRC Ziravugwaho Kugurisha Cacao Ya Magendu Muri Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2025 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Cacao ni igihingwa ngengabukungu gikunzwe mu bihugu bikize.
SHARE

Sosiyete Sivile muri  Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko hari abasirikare bakorera ahitwa Watalinga muri Teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru bagurisha muri Uganda igihingwa cya cacao mu buryo bwa magendu.

Iyo magendu ica rwihishwa ku mupaka wa Nobili, uyu ukaba umupaka uherereye mu bilometero 90 ivuye mu mujyi wa Beni.

Abakozi ba Sosiyete sivile ya Watalinga bavuga ko hari izindi nzego zikorera muri kariya gace zigira uruhare muri iriya magendu.

Umuyobozi wayo witwa Odette Zawadi Ngada yabwiye Radio Okapi ko buriya bucuruzi bukorwa mu buryo bufifitse kandi abagemura kiriya gihingwa ngengabukungu babikora baherekejwe n’ingabo zitwaje intwaro.

Aya makuru ariko ntaremezwa n’Ubuyobozi bw’ingabo za DRC muri Kivu y’Amajyaruguru.

Colonel Mak Hazukay uvugira ingabo zikorera muri kiriya gice zigize ikitwa  Sokola 1 Grand Nord avuga ko hagiye gutangizwa iperereza kuri ayo makuru, akemeza ko abo bizagaragaraho bazabihanirwa by’ukuri.

Yemeza ko ababikora babikora ku mpamvu zabo, ko ntawe ubuyobozi bw’ingabo buba bwatumye.

Ibice bya Nobili na Kasindi muri Beni nibyo bya DRC bikigenzurwa na Guverinoma kuva ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 mu mwaka wa 2022.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Uganda ntacyo yari yatangaje ku bivugwa na Sosiyete sivile yo muri Beni.

Uyu mutwe ugenzura kandi ibice bya Ishasha, Munyaga ndetse n’imipaka ya Grande  na Petites Barrières ihuza  Goma muri DRC na Rubavu mu Rwanda.

Cacao ni igihingwa cyera ibinyamisogwe wagereranya n’ibishyimbo ariko byo bikorwamo chocolate.

Ibyo binyamisogwe birumishwa, bakabisya nyuma bakabikoramo chocolate, kimwe mu biribwa biryohera benshi kandi bifite isoko rinini mu Burayi, Aziya na Amerika.

Cacao ifite inkomoko mu ishyamba rya Amazone rikora ku bihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo bita Amérique Latine.

Ni ishyamba rigari cyane rikora kuri Brazil, Colombia, Peru, Guatemala, Belize, Mexique n’ibindi.

Mu mwaka wa 2022 igihugu cya mbere cyohereje cacao hanze ni Côte d’Ivoire.

TAGGED:CacaoCoteDRCIvoireMagenduUbucuruziUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibiciro Ku Masoko Bikomeje Kuzamuka
Next Article Abanya Turikiya Bahamijwe Kunekera Mossad
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?