Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2025 1:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Itsinda rimwe riri guhugura abaganga, irindi rigizwe n'abamugariye ku rugamba.
SHARE

Mu gihe mu Rwanda hari itsinda ry’abahoze ari ingabo za Israel barimo n’abamugariye ku rugamba, hari itsinda ry’abaganga b’iki gihugu bari mu Burundi. Ambasade ya Israel mu Rwanda ni yo ishinzwe inyungu z’iki gihugu mu Burundi, ikagira icyicaro i Kigali.

I Burundi abaganga ba Israel bagiye guhugura abaganga b’aho kivura indwara z’abana n’abagore.

Bajyanye yo kandi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buvuzi bifasha mu kwita ku mpinja no ku babyeyi babyaye bigoranye.

Abaganga ba Israel bari mu Burundi mu rwego rwo gufasha iki gihugu mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego binyuze mu muryango wa Israel ushinzwe iterambere mpuzamahanga, Mashav.

Burundi Iwacu yanditse ko abaganga bo muri Israel bari gufasha bagenzi babo bo mu Burundi kumenya uko bakwita ku bana bakivuka, bigakorwa mu rwego rwo kugabanya abana bapfa bakivuka.

Abaganga b’Abarundi bari guhugurwa baturutse mu bitaro bitandukanye birimo iby’icyitegererezo urugero nk’ibyitwa l’Hôpital militaire de Kamenge, ibitaro byiitwa l’hôpital Prince Régent Charles, ibitaro bya Kaminuza bya Kamenge byitiriwe umwami Khaled, abaganga baturutse mu bitaro byitwa La Clinique Prince Louis Rwagasore nibyitwa Kira Hospital.

Umwe mu baganga baturutse muri Israel witwa Dr Meir Ezra Elia yagize ati: “ Turi inaha kugira ngo dufashe abaganga bo muri iki gihugu kongera ubumenyi mu kwita ku bana na ba Nyina mu gihe gikurikira ivuka. Tuzafasha kandi ibitaro byo muri iki gihugu kugira ibikoresho bigezweho muri ubwo buvuzi.”

Muri Afurika muri rusange niho hari abana benshi bapfa bakivuka kuko imibare ya WHO/OMS yerekana ko ku bana 1000 bavuka, abana 30 bapfa, gusa hari aho uwo mubare ugera ku bana 67 ku bana 1000.

Ibi bivugwa mu gihe mu bihugu bikize nka Leta zunze ubumwe z’Amerika abana 6.5 ari bo bapfa ku bana 1000 baba bavutse.

Muri Israel ho ni ibindi kuko ku bana 1000 bavuga hapfa abana 2,7, bikaba bivuze ko iki gihugu kiri mu bifite ubuvuzi bwifashe neza mu kurinda ko abana bapfa bakivuka.

Abahanga bavuga ko abana benshi bapfa bavuka bapfa ku munota wa mbere bakigera ku isi.

Ijanisha rigaragaza ko abana bangana na 90% bapfa ku munota wa mbere bakivuka.

Mu Rwanda ho hari abahoze ari ingabo

Mu gihe mu Burundi hari abaganga, mu Rwanda ho hari itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF Veterans).

Nyuma yo kuhagera kuri uyu wa Kabiri, babanje  gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  ku Gisozi, bahabwa ishusho rusange y’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside  n’ay’igihe cyayikurikiye.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo bya Jenoside, iri tsinda ryunamiye rishyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo abasaga ibihumbi 250.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yavuze ko gusura urwibutso bifite agaciro kanini ku baturage ba Israel kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahuza byinshi n’ayabaye ku Bayahudi nabo bakorewe Jenoside.

Ati: “Kuza hano mu Rwanda ni uko rusangiye amateka na Israel kandi ibihugu byombi birimo kwishamo ibisubizo. Ni byiza ko baza gusura urwibutso kuko ni ahantu hatwereka amateka yahise n’igeno ry’ahazaza.”

Einat Weiss avuga ko ibyabaye haba mu Rwanda no muri Israel bishobora kuba n’ahandi bityo akemeza ko kurwanya ivangura ari ingenzi mu gukumira ko ibintu nk’ibyo byaba ahandi hose ku isi.

Yemeza ko muri bariya basuye u Rwanda harimo abamugariye mu ntambara igihugu cye cyarwanye n’abanzi bacyo mu myaka 15 ishize.

Yibukije ko Israel izakomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa byo kwiyubaka kandi ikabikora mu nzego zinyuranye.

TAGGED:AmbasaderiEinatfeaturedIntambaraIsraelRwandaUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?