Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Israel Ziri Kurasana Na Hamas Imbonankubone
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za Israel Ziri Kurasana Na Hamas Imbonankubone

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2024 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri X, ingabo za Israel zatangaje ko izigize Brigade ya 401 bita Givati zamaze kwinjira mu mujyi wa Rafah imbere aho ziri kurasana imbonankubone n’abarwanyi ba Hamas. Yunzemo ko iyo ntambara imaze kugwamo abarwanyi benshi ba Hamas ariko uyu mutwe wo ntacyo urabitangazaho.

Zinemeza kandi ko hari ibikorwaremezo abarwanyi b’uyu mutwe bari barubatse byasenywe n’ingabo za Israel mu mirwano iri kubera ku butaka ariko ingabo z’iki gihugu zikunganirwa n’indege z’intambara.

Hagati aho kandi ingabo z’iki gihugu zikomeje gusaba abasivili bahungiye bahungiye muri Rafah kuhava vuba na bwangu.

Ni umuburo uje nyuma gato y’uko Amerika, kuri uyu wa Gatanu itangaje ko Israel yakoresheje nabi intwaro yayihaye.

Ni ibintu Amerika yise ko bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga agenga uko intambara zirwanywa.

Hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye yabonywe na BBC ivuga ko guhera ku wa Mbere taliki 05, Gicurasi, 2023 hari abantu 80,000 bamaze guhunga Rafah kubera intambara Israel ishaka yahatangije n’ubwo bikiri mu ntangiriro.

Amerika iherutse kuvuga ko igiye guhagarika inkunga z’intwaro yateganyaga guha Israel mu minsi iri imbere, ikabikora mu rwego rwo kuyica intege ngo itazagera Rafah.

Ukurikije uko ibintu bimeze, usanga Israel yaramaramarije kurasa Rafah niyo yabikora yonyine ntawe uyishyigikiye.

Ubwo kandi ni ko n’umubare w’abo iyi ntambara yahitanye uri kwiyongera kuko uri hafi kugera ku bantu 35,000.

TAGGED:GazaHamasIngaboIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sosiyete Sivile Ishima Uruhare Kurira Ku Ishuri Byagize Ku Ireme Ry’Uburezi
Next Article Burundi: Abarwanyi Bavuga Ikinyarwanda Baravugwa Mu Ishyamba Rya Kibira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?