Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Kenya Ngo Zagiye Muri DRC Gutabara Umuturanyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ingabo Za Kenya Ngo Zagiye Muri DRC Gutabara Umuturanyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2022 4:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya yavuze ko ingabo ze zigiye muri DRC gutabara inshuti kuko ari inshingano.

Mu gihe izi ngabo zurira amakamyo y’intambara zijya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari n’iza Uganda zihamaze igihe.

Zagiye yo zigiye kwirukana abarwanyi ba ADF Kampala ishinja kuba intandaro y’umutekano muke mu bice byinshi byayo.

Mu ijambo yatangaje ubwo yahaga ingabo ze amabwiriza yo kujya muri DRC kurwana na M23, Perezida Ruto yavuze ko umutekano muke muri DRC ari ikibazo ibihugu byose bituranye nayo bigomba gufata nk’ibyacyo.

Ati: “ Ibibazo byabo bigomba kuba nari n’ibyacu kubera ko turi abaturanyi. Umutakano wa DRC ni ikintu Kenya igomba gushyiraho imbaraga kugira ngo igereho.”

Ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro wafatiwe mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi yavugaga ko hagomba gushyirwaho ingabo z’Akarere zo kujya guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yaciye ibintu muri kiriya gihugu.

Ingabo za Kenya zahawe inshingano yo guhashya abarwanyi ba M23 by’umwihariko.

Bamwe mu basesengura uko ibintu byifashe muri Afurika y’i Burasirazuba, bavuga ko DRC ishobora kongera kuba isibanuro ry’intambara y’aka Karere.

Mu minsi ishize, hari umuhati umuryango mpuzamahanga washyizeho kugira ngo urebe ko wahosha intambara iri muri kariya karere.

Intumwa  y’Angola yaje kuganira na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres nawe yaganiriye na Perezida Kagame kuri iyi ngingo.

U Rwanda ruvuga ko kugira ngo ibiri kubera muri DRC birangire, ibone amahoro, ari uko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda no muri Nairobi bishyirwa mu bikorwa.

TAGGED:DRCfeaturedIngaboIntambaraKagameRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwisuzumye Rureba Aho Rugeze Ruha Buri Wese Murandasi
Next Article Tshisekedi Yasabye ‘Abaturage Bose’ Guhaguruka Bakarwanya u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?