Ingabo Za Kenya Ngo Zagiye Muri DRC Gutabara Umuturanyi

William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya yavuze ko ingabo ze zigiye muri DRC gutabara inshuti kuko ari inshingano.

Mu gihe izi ngabo zurira amakamyo y’intambara zijya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari n’iza Uganda zihamaze igihe.

Zagiye yo zigiye kwirukana abarwanyi ba ADF Kampala ishinja kuba intandaro y’umutekano muke mu bice byinshi byayo.

Mu ijambo yatangaje ubwo yahaga ingabo ze amabwiriza yo kujya muri DRC kurwana na M23, Perezida Ruto yavuze ko umutekano muke muri DRC ari ikibazo ibihugu byose bituranye nayo bigomba gufata nk’ibyacyo.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ibibazo byabo bigomba kuba nari n’ibyacu kubera ko turi abaturanyi. Umutakano wa DRC ni ikintu Kenya igomba gushyiraho imbaraga kugira ngo igereho.”

Ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro wafatiwe mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi yavugaga ko hagomba gushyirwaho ingabo z’Akarere zo kujya guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yaciye ibintu muri kiriya gihugu.

Ingabo za Kenya zahawe inshingano yo guhashya abarwanyi ba M23 by’umwihariko.

Bamwe mu basesengura uko ibintu byifashe muri Afurika y’i Burasirazuba, bavuga ko DRC ishobora kongera kuba isibanuro ry’intambara y’aka Karere.

Mu minsi ishize, hari umuhati umuryango mpuzamahanga washyizeho kugira ngo urebe ko wahosha intambara iri muri kariya karere.

Intumwa  y’Angola yaje kuganira na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres nawe yaganiriye na Perezida Kagame kuri iyi ngingo.

U Rwanda ruvuga ko kugira ngo ibiri kubera muri DRC birangire, ibone amahoro, ari uko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda no muri Nairobi bishyirwa mu bikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version