Ingabo Za Kenya Zitegerejwe Muri RDC

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yatangaje ko ingabo za Kenya zitegerejwe muri icyo gihugu mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu urugamba ku mitwe y’iterabwoba.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu gihe Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yari i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 48.

Tshisekedi yagize ati “Ingabo za Kenya zitegerejwe muri RDC mu byumweru biri imbere mu gufasha ingabo zacu mu kugaba ibitero simusiga mu mitwe y’iterabwoba n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bw’igihugu.”

Yavuze ko Kenya yemeye gutanga umusanzu mu ngabo zitabara aho rukomeye, zigizwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifatanyije na FARDC.

- Kwmamaza -

RDC imaze iminsi mu biganiro n’ibihugu by’akarere, haganirwa ku musanzu byatanga mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, yaba igizwe n’abenegihugu cyangwa abanyamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version